Saturday, July 11, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Dj Sonia nyuma y’ubutumwa butabaza yazanye ubushima

Dj Sonia nyuma y’ubutumwa butabaza yazanye ubushima

Umuvangamiziki Sonia Kayitesi uzwi nka DJ Sonia, nyuma yo gutangaza ko yimwe ubutabera ku itotezwa yagiye akorerwa, yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB noneho rwumvise impungenge ze, ndetse rukamwizeza ko rugiye kwita ku kirego cye.

Ni nyuma yuko ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Dj Sonia atangaje ubutumwa avuga ko amaze imyaka itatu akorerwa itotezwa ndetse ko yiyambaje inzego zirimo RIB na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ariko ntarenganurwe.

Mu butumwa yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga, Dj Sonia yavuze ko nyuma yuko agaragaje biriya, noneho Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamwumvise.

Mu butumwa bushimira uru Rwego, uyu muvangamiziki, yagize ati “Munyemerere nshimire byimazeyo Ubuyobozi bwa RIB bwafashe umwanya bukumva impungenge zanjye kandi bukanyizeza ko bugiye kwita ku kirego cyanjye uko bikwiye.”

Dj Sonia kandi yaboneyeho gushimira Abanyarwanda bagaragaje ko bifatanyije na we mu gahinda yari yagaragaje k’itotezwa akorerwa n’abantu.

Ati “Noneho ubu ndasinzira nizeye ko ubuzima bwanjye butari mu kaga, kandi ikirego cyanjye kikaba kigiye guhabwa agaciro.”

Uyu muvangamiziki, mu butumwa yari yatangaje ku wa Gatatu, yari yavuze ko amaze imyaka itatu akorerwa asaba ubutabera ariko yarabwimwe.

Yatangaje ko “mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko k’abantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu.”

Uyu mukobwa kandi yatangaje ko yagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse akanatanga n’ubuhamya. Ati “ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza.”

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi yari yatanze ku wa Kabiri bwari buherekejwe n’ubw’amajwi yari yohererejwe n’umuntu wamuburiraga ko hari abantu bashaka kumugirira nabi.

Yavuze ko muri iki cyumweru na bwo yagiye kuri RIB agasaba kubonana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry cyangwa Umunyamabanga Mukuru w’uru Rwego Col. (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda, ariko na bwo ntibishoke, akabwirwa ko bitashoboka kuko atari yahawe gahunda (appointment).

Mu butumwa bwe, Dj Sonia yari yasoje agira ati “Ubu se nicare ntuze ntegereze igihe iyo appointment izabonekera? Cyane ko noneho natangiye no koherezwa amajwi bambwira ko ninongera kujya mu kazi nzagirirwa nabi? Mpunge se? Cyangwa ntabaze Nyakubahwa President wa République? Nkore iki ngo mbone ubutabera?”

Uyu mukobwa amaze iminsi asebywa ku mbuga nkoranyambaga, na bamwe mu bazikoresha, ibintu binamaze iminsi bivugwa ku Banyamakuru, bakorerwa n’abakora ibiganiro kuri YouTube, bakibasira abakora umwuga w’itangazamakuru.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =