Saturday, July 11, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Kagarara ‘Ashton Small’ yahinduriwe ubuzima

Kagarara ‘Ashton Small’ yahinduriwe ubuzima

Kagarara wamaze kwitwa Ashton Small ubu yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka n’abamiliyoneri mu Rwanda, nyuma yo guhabwa imodoka n’Umunyamerika Ashton Hall n’ibihumbi 5 USD (arenga miliyoni 7 Frw).

Uyu Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara amaze iminsi ari kugendana n’umunyamerika Ashton Hall uri gukorera ingendo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.

Ni nyuma yuko bageze mu Rwanda, uyu munyamerika wubatse izina mu gukora imyitozo ngororamubiri akanabibyaza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, yari yasezeranyije Kagarara ko azamuhindurira ubuzima.

Ashton Hall yasohoje isezerano, aha uyu munyarwanda imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento iri mu zigezweho mu Rwanda, ndetse na 5000 USD y’igishoro cyo gutangira business.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2026, nyuma yuko Ashton Hall, Ashton Small ndetse na Indian Ashton Hall babanje gusura ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali, birimo inyubako ya BK Arena bakabanza no kuhakinira Basketball, ndetse no kuri Zaria Court.

Bahise berecyeza muri Kigali Universe, inyubako na yo isanzwe yakira ibirori, ari na ho Ashton Hall yahereye Kagarara izi mpano; imodoka ndetse n’ibihumbi bitanu by’amadolari.

Kagarara wagaragaje amarangamutima ku nshuro ya mbere ahura na Ashton Hall muri Ghana, yongeye kuganzwa n’amarira y’ibyishimo, agaragaza amarangamutima y’iki gitangaza kibayeho.

Kagarara ubwo yahuraga n’uyu Munyamerika, yamubwiye ko afite intego yo kuzaba gihamya ko kuba afite ubumuga, bitavuze ko adashoboye, ibyo yise ‘disability is not inability”.

Ashton Hall na we wakunze kugaragaza ko ashyigikiye uyu munyarwanda ufite ubumuga bw’ubugufi, yari yamwizeje ko azamuba hafi, kandi amusaba kutazigera acika intege muri rugendo rumuganisha kuri iyi ntego, yo guhamiriza Isi ko umuntu ashobora kugira ubumuga, ariko akanabera urugero abandi.

Ashton Hall na Ashton Small mu Mujyi wa Kigali
Bishimiwe cyane
Yamuhaye imodoka

Photos/Igihe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − six =