Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda rishinzwe ubutasi no kurwanya ibikorea by’iterabwoba muri Uganda, ryataye muri yombi umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu gace ka Nyendo i Masaka, rinafata bimwe mu birwanisho bikoreshwa mu iterabwoba birimo ibiturika n’imbunda.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko uyu muyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF yafatiwe muri serile ya Nyendo mu gace ka Masaka, akaba yafashwe mu bikorwa bidasanzwe byo kurwanya iterabwoba biri kubera muri uyu mujyi wa Masaka.

Izindi Nkuru

Bimwe mu birwanisho byafashwe, harimo imbunda yo mu bwoko bwa 1 PK Machine gun, 7 SMGs, masotera (pisitoli) imwe ndetse n’ibiturika bitandukanye.

Ibi birwanisho byasanzwe mu Mudugudu wa Kyalugo, muri Paruwasi ya Bugambira, muri Diviziyo ya Nyendo Mukungwe.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, SCP Fred Enanga rigira riti “Iyi ni operasiyo ya gatatu igeze ku ntego ibaye mu byumweru bibiri, ikurikiye indi yabaye vuba aha muri Maganjo na Mutugga.”

Igipolisi cya Uganda kivuga kandi ko abantu batatu bakomeye bakoranaga na ADF batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri biciwe mu gace ka Mutugga na ho hagafatwa imbunda yo mu bwoko bwa 1 PK Machine gun n’imbuga icyenda (9)

Polisi ya Uganda ikomeza igira iti “Dufite andi makuru ko y’ahaherereye abakorana n’ibyihebe bya ADF, bakiri benshi, bakomeje kwisuganya ngo bagabe ibitero mu Karere ka Wakiso mu mujyi wa Masaka.”

Igipolisi cya Uganda gikomeza gisezeranya Abanya-Uganda ko kizakomeza kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba bigabwa n’abantu nk’aba ba ADF baherutse no kugaba kuri station za Polisi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru