Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inyubako iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge izwi nko kwa Kabuga, isanzwe ikoreramo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibasiwe n’nkongi y’umuriro ku munsi w’Imana ukaba ari na Noherli, aho Polisi yatangaje igikekwa kuba cyateye iyi nkongi.

Iyi nyubaho igeretse, yafashwe n’inkongi kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022 ubwo Abaturarwanda bari bahugiye mu kwizihiza umunsi mukuru wibutsa ivuka rya Yezu/Yesu.

Izindi Nkuru

Iyi nkongi yadutse ahangana saa munani zirengaho iminote micye, ifata igice cyo hejuru kigizwe n’ibyumba bibiri birimo igice kimwe cyari ibiro ndetse n’ikindi gice kitakorerwagamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ubwo yagarukaga ku cyaba cyateye iyi nkongi, yagize ati “Harakekwa ko ari amashanyarazi ashobora kuba yayiteye.”

CP John Bosco Kabera avuga ko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutuye kuhagera, rikazimya uyu muriro utarakwira mu bindi bice.

Ati “Urabizi ko iriya nzu ifite ibyumba byinshi ndetse ikorerwamo Abapolisi benshi, ikintu gikomeye rero ni uko inkongi itakwiriye mu bindi byumba, ibyagaragaweho umuriro byahise bizimwa, ikindi ntawakomerekeyemo.”

CP John Bosco Kabera yamaze impungenge abakekaga ko muri iyi nkongi haba hahiriyemo impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu, avuga ko hari ikindi kigo cya Polisi gisigaye gishinzwe izo mpushya gisigaye gikorera ahazwi nko mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Yavuze kandi ko n’igice cyahiye ntaho gihuriye n’igice gikoresherezwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuko icyo cyumba cyo kiri hasi mu gihe ahahiye ari hejuru.

Ati “Abantu ntibagire impungenge ko impushya zabo zaba zahiye cyangwa ejo batazakora ibizamini.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru