Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Hatahuwe ikiri gutera abana ubushyuhe bwateye umwana w’imyaka 13 gusambanya uw’ibiri

radiotv10by radiotv10
26/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Hatahuwe ikiri gutera abana ubushyuhe bwateye umwana w’imyaka 13 gusambanya uw’ibiri
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umwana w’imyaka 13 wo mu muryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu asambanyije uw’imyaka ibiri, byatahuwe ko muri aka gace hari inzu zerekanirwamo filimi z’urukozasoni zinarebwa n’abana ari na zo zituma bagira amatsiko yo kujya gukora ibyo bazibonyemo.

Mu cyumweru twaraye dusoje, RADIOTV10 yabagejejeho inkuru y’umuryango wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, uri mu gahinda ko kuba umwana wabo w’imyaka ibiri yarasambanyijwe n’undi w’imyaka 13 wo mu baturanyi ariko akaba atarabihaniwe.

Uyu mwana w’imyaka 13 yiyemerera ko yasambanyije uyu mwana nyuma yo kubibona muri filimi z’urukozasoni, bareba bishyuye igiceri cya 100 Frw.

Uyu mwana avuga ko aho herekanirwa izo filimi, umuntu yishyura iryo jana, ubundi bakamuha icyo ashaka nk’irindazi cyangwa isambusa ubundi bakamwongeza kureba izo filimi.

Ubwo umunyamakuru yari ari gutara iyi nkuru, yahuye n’imodoka y’inzego z’umutekano n’isuku yari irimo abana bari hagati ya batanu (5) n’icumi (10) bari bamaze gufatirwa mu nzu zerekanirwamo filimi.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace, bagaragaje impungenge bafite ku bantu bereka abana babo izi filimi z’urukozasoni ari na zo ntandaro z’izi ngeso mbi.

Umwe yagize ati “Usanga bino bashyiramo bya filimi, ugasanga bashyizemo za porono kandi abana bicayemo, aba ari ibikozasoni ntabwo aba bakwiye kureba ibyo.”

Akomeza agaragaza ingaruka biri kugira kuri aba bana, ati “Ni uko bari gufata utwo twana twacu bakaduhohotera, bikatubabaza imitima yacu ikaturya.”

Aba babyeyi bavuga ko nubwo abana berekwa izi filimi z’urukozasoni, bigiye hejuru mu myaka, ariko kubereka izi filimi zituma basubira inyuma bagahohotera abo baruta.

Undi mubyeyi ati “Bakwirinda kubyereka abana kuko na bo bazamuka bafite imico mibi. Izo filimi zigomba kureba abantu bakuru.”

Izi filimi bazirebera mu nzu zerekanirwamo filimi

Hari n’ababyeyi banenga bagenzi babo bateshutse ku nshingano zabo zo gukurikirana abana babo, ntibamenye ko bagiye kureba izo filimi z’urukozasoni.

Undi mubyeyi yagize ati “Nabyaye abana icumi ariko nubwo bapfuye nta mwana wanjye warenzaga saa moya akiri hanze, none ubu umwana w’imyaka 10 arageza saa mbiri atarataha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko ko bagiye kwihutira gukora umukwabu wo kukirandura kuko byaba biri kwangiza u Rwanda rw’ejo.

Ati “Ubundi kwereka abana filimi noneho ukongeraho z’urukozasoni, ni icyaha gihanwa n’amategeko, icya mbere kigiye gukorwa ni ugukomeza kwigisha ariko no gukomeza gukora imikwabo tureba ahantu haba herekanirwa izo filimi z’urukozasoni hagafungwa.”

Ushinzwe ubutabera bubereye umwana no kumurinda ihohotera mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Mukankiriho Immaculee avuga ko abereka abana izi filimi z’urukozasoni, bakwiye kubiryozwa kuko bigize icyaha.

Yifashishije itegeko ryo kurengera umwana mu ngingo yaryo y’ 133, Mukankiriho yavuze ko iyi ngingo iteganya ko uhamijwe iki cyaha cyo kwereka umwana amashusho y’urukozasoni ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) n’irindwi (7) n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na Miliyoni 7 Frw.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 1 =

Previous Post

Mu gitaramo mpemburaroho Israel Mbonyi yakoze ibitazibagirana mu mateka y’umuziki nyarwanda (AMAFOTO)

Next Post

Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.