Wednesday, July 15, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Uwiteka, Aline Gahongayire, yagaragaje ko atwite inda yenda kuvuka, asaba abakunzi be kuzamufasha mu kuzamura amashimwe.

Uyu muhanzikazi uri mu baza ku isonga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, yifashishije ifoto imugaragaza akuriwe ndetse yifashe ku nda.

Iyi foto yayiherekesheje ubutumwa bugira buti “Abazumva iyo nkuru bazafatanya gushima Imana itarambirwa kugira neza.”

Aline Gahongayire usanzwe azwi no mu bikorwa by’urukundo byo gufasha abana batishoboye, mu ntangiro z’uyu mwaka yari yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yuko adahiriwe n’urushako dore ko umugabo bari barashakanye ari we Gahima Gabriel, baje gutandukana.

Uyu muhanzikazi ndetse n’uyu mugabo we batandukanye, bari banabyaye umwana muri Nzeri 2014 wari n’imfura y’uyu muhanzikazi ariko yitaba Imana akivuka.

Ni inkuru yashenguye benshi basanzwe bakunda uyu muhanzikazi byumwihariko kuri we bimusigira igikomere cyo kuba yarapfushije imfura ye.

Uyu muhanzikazi kandi yongeye kunyura mu bindi bigeragezo byo gutandukana n’umugabo we Gahima bahawe gatanya mu kwezi k’Ugushyingo 2017, buri umwe akiyemeza kunyura inzira ye.

Aline Gahongayire utakunze kwerura ngo avuge icyatumye atandukana n’umugabo we, yagiye avuga ko ubwo barambagizanyaga yabonaga ari intama y’Imana ndetse abantu benshi bakamumubuza bamubwira ko ari umunyangeso mbi, ariko urukundo rukamuhuma amaso, we akumva ko ibyo ari iby’amagambo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

7 thoughts on “Impundu zigiye kuvuga mu rugo rw’Umuhanzikazi wa Gospel ukomeye mu Rwanda

  1. Biratanga shusho ki, k’umuhanzikazi was Gospel kuba atwite inda ntamugabo wemewe n’amategeko uzwi afite, s’igisebo ?

    1. I byose harikibazo kirimo?nonese urashakako inda ayikuramo? Bikiramariya ko yabyaye Yezu yari afite umugabo,,mureke tubeho gisirimu rwose,,tuve mumitekerereze ishaje,,,,ubwoc ishusho ushaka kuvuga niyihe

  2. Ubu ntibishobokako Aline ashaka kumva comment abantu bashyiraho muzi nkumukozi w’Imana rwose ntabwo yaba atwite kdi ntamugabo afite byaba Ari agahoma munwa

  3. Nonese ubwo niba ntamugabo afite muburyo bw’amategeko no muburyo bw’itorero
    Ubwo ntatwite ikinyendaro?? Ubwo se si Umusambanyi??
    Ndikubaza ntimunyumve nabi

    1. Ikibazo cyawe gifite ishingiro. Niba atwite ntamugabo afite ni IKIMWZRO.
      Ni byabindi nyine byo muminsi ya nyuma.

  4. Icyampa mukareka gucira imanza uwo mumana ni ikinyemdaro.se haruwo atwitiye kwase na nyina ntamutwitiye munzu iwe arinda aba ikinyendaro.se yarakiri umukobwa uri iwabo kuburyo byita ko akojeje ababyeyi isoni reka mbabwire urebye nuko ingo zubu ziruhije abagore na abagabo aho kuba umwe babaye nka hsdui uwabasha yakwibyarira.adashatse kuko icyumuntu nicyo yibarutse abo wibarutse nibo baba abawe murekere aho rero kuko mwe mumwita umusambanyi mukamwitira umwana ikinyendaro abo mumaze gukuzamo inda nibenshi abo mumaze gucurira muri.cindom nibihumbi nagahumbi nkanswe we ukeneye kubyara uziko mushobora kugira umuntu ingumba kugahato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 15 =