Umuyobozi akaba na nyiri Ikigo cy’Ubuzima ‘Inshuti Nyabikoni’ cyo mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’imyaka 26 wari wagiye kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuri iri vuriro, mu kuzimuha akabanza guterwa ikinya, bikekwa ko ari cyo cyamuhitanye.
Ni urupfu rwabaye muri iki cyumweru, aho uyu mukobwa w’imyaka 26 yagiye kuri iyi Poste de Santé yijyanye kuko nta burwayi yari afite, ahubwo yari agiye kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yagiye kuri iri vuriro mu ntangiro z’iki cyumweru ashaka ko bamukuramo agapira ko kuboneza urubyaro yari afite mu kaboko, ariko agenda yumva ari ibintu bisanzwe ndetse bitaza no gutinda, ariko birangira ahasize ubuzima.
Uwatanze amakuru yagize ati “Yagiye wenyine kuko yumvaga ari serivisi isanzwe hanyuma umuganga wamwakiriye amutera urushinge rw’ikinya kugira ngo agakuremo bitamubabaza, yahise yitaba Imana.”
Byahise bimenyeshwa inzego ndetse zitangira iperereza, aho kugeza ubu uwitwa Ndorimana Etienne nyiri ririya vuriro yamaze gutabwa muri yombi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry.
Dr Murangira wavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa, yagize ati “Ukekwa, NDORIMANA Ethiene akaba ari we nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe.”
Uyu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Karama, mu gihe umurambo w’uwapfuye, wajyanywe muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu RFI, kugira ngo ukorerwe isuzuma rizanagaragaza icyamuhitanye.
RADIOTV10