Monday, September 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: Herekanywe abakozi n’abayobozi mu bigo bya Leta nka Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo batawe muri yombi

Breaking: Herekanywe abakozi n’abayobozi mu bigo bya Leta nka Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda berekanye abakora mu Bigo bya Leta bitandukanye barimo abo muri Rwanda FDA barimo Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Emile Bienvenu batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano no gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Muri aba bafunzwe harimo abayobozi n’abakozi 10 bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, barimo Umuyobozi Mukuru wacyo, Dr. Bienvenu Emile.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagagaraje ko Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, hari ibyangombwa yatangaga bitanyuze mu mucyo.

Yagzie ati “Iperereza ryagaragaje ko tariki 23 Mata 2026 Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yatanze icyangombwa cyitwa FBO [Food Business Operations License] ihabwa umuntu wujuje ibyangombwa bitatu.”

Yakomeje agira ati “ku itariki 19 Gicurasi ako kanama kasuzumye raporo y’abagenzuzi bemeza ko uru ruganda rudahabwa iki cyangombwa. Ariko byumvikane ko basuzumye icyangombwa cyamaze gutangwa.”

Mu bandi bo muri Rwanda FDA, barimo Dr Nyirimigabo Eric, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibiribwa, Dr Nyamwasa uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi.

Harimo kandi Christian Namahoro, usanzwe ari umukozi akaba n’inzobere mu gutanga impushya ku bigo bikora ibiribwa, Muhimpundu Alice akaba inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibirbwa, Kangabe Benitha we usanzwe ari inzobere mu ikoranabuhanga ry’ibiribwa n’ubugenzuzi, Uwamahoro Elizabeth we ni inzobere mu mutekano w’ibiribwa no gukurikirana imikoreshereze y’umutekano wabyo.

Muri aba kandi, barimo inzobere mu bugenzuzi bw’ububiko n’ahacururizwa ibiribwa Niyigena Claudine,  hakaba Ndayishima usanzwe nzobere mu gukurikirana imiti y’abantu nyuma yo kujya ku isoko, na Nizeyimana Janvier, inzobere mu by’ubwubatsi bw’inganda zitunganya ibiribwa

Abandi bakekwaho ibyaha ni abo mu zindi nzego, barimo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB.

Aba bo muri RSB, barimo Mporanzi Samuel, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge ku rwego rw’igihugu, Kanyange Celine, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, Kabanda Eric, umuyobozi w’ishami rishinwe gutanga impamyabushobozi z’ubuziranenge bwa systeme,

Hanerekanywe kandi abakozi batatu bo muri RSB bakurikiranweho icyaha gishingiye ku gutanga icyangombwa cya S-Mark, gihamya ko igicuruzwa cyujuje ubuziranenge, aho bagihaye ibigo birenga 18 kandi ibyo bicuruza bitujuje ibyangombwa bisabwa na Rwanda FDA.

Umuvugizi wa RIB kandi yavuze ko abakozi bo muri RSB, bahuriye ku cyaha cyo gukoresha ububasha bemererwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite ndetse no kudakora igitegetswe mu nyungu zabo bwite.

Yavuze ko mu mategeko, aba bakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, bafite ububasha bwo gufunga ibicuruzwa bitujuje ibisabwa, ariko bakaba batarabikoze nyamara byari ngombwa, bakabyirengagiza ku nyungu zabo bwite.

Ati “Ziriya nganda zose zafunzwe zarakoraga zikunguka, zikinjiza amafaranga kandi zidafite ibyangombwa. Ni ukuvuga ko bariya bashinzwe gutanga ibyangombwa bishe ijisho, birengagiza nkana, bahesha inyungu abantu batari bakwiye kubona.”

Dr. Murangira yatangaje kandi ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gufungwa abantu 104 bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Muri aba bamaze gufungwa, RIB imaze gukorera abantu 97 dosiye zikubiyemo ibiregago byabo ndetse zikaba zaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ngo buzabaregere inkiko.

Aba bantu berekanywe bibaye mu gihe ibikorwa byo gukumira inzoga z’inkorano n’izitujuje ubuziranenge bikomeje gukazwa, aho abamaze gufungwa bakekwaho kubigiramo uruhare barenga 100.

Abafunzwe bose barakekwaho ibyaha bijyanye n’ikorwa cyangwa ikwirakwizwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − six =