Friday, November 20, 2026
RW|EN
SIPORO

Umutoza José Mourinho yanze kugira icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo n’ikipe ya Portugal

Umutoza José Mourinho yanze kugira icyo avuga kuri Cristiano Ronaldo n’ikipe ya Portugal

Umutoza wa Real Madrid, José Mourinho, yanze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’ibibazo bimaze iminsi kuri Cristiano Ronaldo n’imikinire y’ikipe y’igihugu ya Portugal mu gihe cyakurikiye guzera kwe mu ikipe y’igihugu.

Ibi byabereye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabanjirije umukino Real Madrid yari ifitanye na Celta Vigo, aho umunyamakuru yabajije Mourinho uko abona umusaruro wa Portugal mu bihe bya nyuma ya Cristiano Ronaldo.

Mourinho, na we ukomoka muri Portugal, yahise yanga gusubiza icyo kibazo, ndetse agaragaza nk’aho ashaka kuva mu cyumba cyaberagamo ikiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Oya, oya, oya, oya. Ndi Umunya-portugali, kandi icyo navuga gusa ni uko nifuza nuko Portugal ihora itsinda. Ibindi nta cyo nabivugaho na gato. Murakoze.”

*Ibi bije mu gihe Cristiano Ronaldo atakiri mu bihe bye bisanzwe mu ikipe y’igihugu*

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bagize amateka akomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba yarayibereye kapiteni igihe kirekire ndetse akayifasha kwegukana ibikombe bikomeye birimo Euro 2016 na UEFA Nations League ya 2019.

Nubwo imyaka ye igenda yiyongera, Ronaldo yakomeje kuba izina rikomeye mu ikipe y’igihugu, ariko ibiganiro ku hazaza he muri Portugal byakomeje kugorana cyane, cyane cyane mu gihe ikipe y’igihugu iri gutegura gukomeza urugendo rwayo itamufite nk’uko byari bisanzwe.

Mourinho, mu magambo make, yahisemo kutinjira muri ibyo biganiro, ashimangira gusa ko yifuza ko igihugu cye gikomeza gutsinda.

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =