Friday, November 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ifungwa ry’umunyamakuru w’Igitangazamakuru cy’Igihugu mu Burundi rikomeje kuba urujijo

Ifungwa ry’umunyamakuru w’Igitangazamakuru cy’Igihugu mu Burundi rikomeje kuba urujijo

Umunyamakuru Bonaventure Niyongabo, usanzwe akora akazi ko gufata amashusho kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu mu Burundi (RTNB), amaze ibyumweru bibiri afunzwe n’Urwego rw’Ubutasi bw’iki gihugu (SNR), ariko impamvu y’ifungwa rye n’icyo ubuyobozi buteganya kumukorera bikomeje kuba urujijo.

Niyongabo uzwi ku izina rya “Gihuha”, afungiye muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (SNR) iherereye i Bujumbura.

Mu nkuru yashyizwe hanze na SOS Médias Burundi, hagaragajwe ko nubwo hashize ibyumweru bibiri uyu munyamakuru afashwe, inzego z’ubuyobozi zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku mpamvu z’ifungwa rye cyangwa aho iperereza ku rubanza rwe rigeze.

Icyakora, hari amakuru ataremezwa avuga ko ashobora kurekurwa mu gihe cya vuba.

Amakuru aturuka mu bantu batifuje ko amazina yabo atangazwa avuga ko gukomeza kumufunga byaba byarategetswe n’Umuyobozi Mukuru wa RTNB. Bivugwa ko akekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye iki gitangazamakuru cya Leta, mbere y’iminsi mike ngo atabwe muri yombi.

Muitangazo rya mbere ryasohotse nyuma y’iyo nkongi, havuzwe ko yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi (court-circuit), hanatangazwa ko yazimijwe.

Abandi bakozi batatu ba RTNB bari babajijwe ku bijyanye n’iyo nkongi y’umuriro barekuwe nyuma yo gutanga ibisobanuro, mu gihe Niyongabo we yakomeje gufungwa n’Urwego rw’Ubutasi.

Mu gihe akomeje gufungirwa mu kigo cya SNR, amakuru SOS Médias Burundi yakusanyije mu bantu ba hafi y’umuryango we avuga ko nibura umwe mu bana be yemerewe kumusura akanamushyira ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =