- Ku Bihugu bikomeye bishinja u Rwanda, ati “Bo bari bakwiye no kugira isoni.”
- Ni gute abacancuro baza ku mugaragaro, amahanga akicecekera?
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo kuba haboneka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mahoro, ariko ko bitanarubuza kwitegura kuba rwakwirwanaho mu gihe habaho izindi nzira zitari iz’amahoro kuko rutazi imigambi y’iki Gihugu cy’igituranyi.
Dr Biruta yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ishusho y’umubano w’u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi byumwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagarutse ku mateka y’umuzi w’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo ahari kubera imirwano ihuje igisirikare cy’iki Gihugu n’umutwe wa M23.
Yagarutse ku mateka y’ivuka ry’umutwe wa M23, wabayeho kubera itotezwa n’ubwicanyi bwakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Dr Biruta yavuze ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko bufasha umutwe wa M23, ariko na rwo rukagaragariza iki Gihugu ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe.
Mu mwaka ushize, FARDC ifatanyije na FDLR bakomeje gushotora u Rwanda kuko muri Werurwe barashe igisaru mu Kinigi mu Karere ka Musanze, u Rwanda rukamenyesha Congo, ikabasubiza ivuga ko bashakaga gusubiza M23 mu Rwanda yaturutse.
Tariki 23 Gicurasi 2022, nanone bongeye kurasa ibisasu byinshi byanakomerekeje bamwe mu Banyarwanda, kimwe no ku ya 10 Kamena 2022 bakarasa ibindi bisasu.
No mu mezi atatu ashize kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022, hari indege eshatu za Congo zagiye zivogera ikirere cy’u Rwanda zirimo n’iherutse kuza muri iki Cyumweru, “bikaba ngombwa ko ingabo z’u Rwana na zo zigira icyo zikora, zirasa iriya ndege yari yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, irangirika ariko ibasha gusubira mu kirere cya Congo muri Goma.”
Ati “Ibi ni ibikorwa Leta ya Congo yagiye ikora igamije rwose gukurura u Rwanda muri iriya ntambara, impamvu babikoze ni bo babizi.”
Yanagarutse ku bushake bwagiye bukorwa bugamije gushaka umuti w’ibi bibazo, burimo inama z’i Nairobi n’iy’i Luanda, yafatiwemo imyanzuro irimo iyasabye Leta ya Congo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro iri muri iki Gihugu ikomokayo, irimo na M23.
Ati “Ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kubishyira mu bikorwa, bo bahitamo kubanza kuvanamo M23 bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba…bakora ibintu bisa no gutumira abandi, biba nk’ibintu byo kwiganirira, kuko ni ikinamico kuko imitwe myinshi muri iyo n’ubundi isanzwe ifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Murumva rero nta biganiro byari birimo, byari ukwiyererurutsa kugira ngo bavuge ko bashyize mu bikorwa imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu.”
Yavuze ko ibi ntacyo byatanze kuko imirwano yakomeje, ndetse FARDC igakomeza gukorana n’iyi mitwe irimo na FDRL, bayiha intwaro kugira ngo ikomeze kubafasha kurwanya m23.
Byumwihariko ku nama y’i Luanda yari igamije gusubiranya umubano wa DRC n’u Rwanda ariko yagombaga no kugaruka kuri uriya mutwe wa M23 kuko ari wo ntandaro y’ibyo bibazo.
Iyi nama yasabye ko imirwano ihagarara ndetse n’ibitero bya FARDC na MONUSCO n’umutwe wa M23 bigahagarara, ndetse uyu mutwe ukava mu birindiro byawo ukajya mu byemerejwe mu naa yabereye i Burundi mu kwezi k’Ugushyingo 2022
Nanone kandi FDLR na yo yagombaga gushyira intwaro hasi igataha, ndetse n’impunzi z’abanyekongo zahunze kubera iki kibazo, zigashakirwa uburyo zitaha.
Yavuze ko ikibabaje ari uko iyo Congo ivuga ko umutwe wa M23 utubahirije ibyo wasabwe, yirengagiza kuvuga ku bindi bikubiye mu myanzuro y’i Luanda irimo irebana na FDLR, iyo gucyura impunzi ndetse n’ibyerecyeye ibiganiro bya politiki “kandi byose biri muri ririya tangazo.”
Ati “Uyu munsi ujya kumva ukumva ngo amasezerano ntabwo yubahirijwe. M23 ntabwo yubahirije amasezerano ariko muri ririya tangazo, ikintu kimwe cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ni kiriya kijyanye no kuba M23 iva mu birindiro byayo igasubira inyuma.”
Yavuze ko uretse uyu mwanzuro wo gusaba M23 kuva mu bice wafashe watangiye kugira icyo ukorwaho, nta wundi yaba urebana no gucyura impunzi, yaba ureba indi mitwe nka FDLR, nta n’itangazo ryari ryasohoka rigaragaza uburyo igomba gushyirwa mu bikorwa.
Ahubwo abayobozi banyuranye ba Congo kuva kuri Perezida, aho bageze hose ntakindi bavuga uretse kurega u Rwanda ndetse n’amahanga akaba yarabyemeye ku mpamvu zirimo “inyungu kuri bamwe, abandi ngira ngo ni ukwigana ibyakozwe na bamwe kugira ngo na bo babe nk’abandi, baratangira bakora amatangazo bavuga ngo u Rwanda rwohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo gushyigikira M23.”
Avuga ko hakurikijwe amateka yabayeho y’uburyo hakaswe imipaka byatumye bamwe mu bari ku butaka bw’u Rwanda bisanga ku butaka bwa Congo bakaba ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ubu bakaba bari kugirirwa nabi byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, kandi nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.
Ati “Niba hari uwari ukwiye kuba afite ibyo asubiza muri ibi bibazo uwa mbere yari akwiye kuba abagize uruhare mu gukata iriya mipaka, abagize uruhare mu kujyana Abanyarwanda gukora muri Congo.”
Yavuze ko niba nibura batanagize ibyo basobanura ariko “bari bakwiye kuba bacisha bugufi bagasubira inyuma bagasuzuma amateka bakemera n’uruhare rwabo mu bibazo biri muri aka karere uyu munsi.”
Yanagarutse ku kibazo cy’Impunzi z’Abanyekongo bamaze imyaka irenga 25 barahungiye mu Rwanda, avuga ko hari hakwiye gushakwa umuti w’icyatumye bahunga ubundi bagatahuka aho kuba bimwe muri ibi Bihugu byanagize uruhare muri aya mateka biza bigafatamo bamwe bikabajyana.
Ikindi giteye inkeke ni ukuba Abatutsi b’Abanyekongo bakomeje kwicwa abandi bagatotezwa bikarangirira aho, umuryango mpuzamahanga ukicecekera.
Abacanshuro baza ku mugararo amahanga akicecekera!
Minisitiri Vincent Biruta kandi yagarutse ku bacancuro b’Abarusiya bari muri Congo, banakoreshwa mu rugamba ku mugaragaro, agaruka ku masezerano mpuzamahanga yaba ay’Umurwanyo w’Abibumbye ndetse n’ay’uwa Afurika Yunze Ubumwe, aca ibi bikorwa byo gukoresha Abacancuro.
Ati “Ntabwo uyu munsi hari hakwiye kuba hari abacancuro baza ku mugaragaro ngo bagende kuriya, ngo ntihagire ubamagana ariko birakorwa ku mugaragaro, ni ibintu bemera na bo, ni ibintu bisanzwe.”
Aba bacancuro kandi bazanywe mu mugambi wo kuzatera u Rwanda, nkuko Congo ikomeje kubyigaragariza yaba mu matangazo ishyira hanze ndetse no mu mvugo z’abayobozi b’iki Gihugu uhereye ku Mukuru wacyo, Felix Tshisekedi.
Dr Biruta yanongeye kuvuga kuri ibi Bihugu byaguye mu mutego wo gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha M23, avuga ko bifite uruhare runini mu muzi w’ibi bibazo biri muri Congo.
Ati “Ubundi bari bakwiye kuba batuje, bafite n’isoni z’amateka yabo, bakaba ari abantu bacishije bugufi bakaza bakicara bagatanga umusanzu wo gushaka umuti w’ikibazo basize bateje.”
Yasoje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yemera amasezerano yose agamije gushaka umuti w’ibi bibazo, kandi yiteguye kuyashyira mu bikorwa “kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere ndetse no kugira ngo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na wo usubire mu nzira nziza.”
Muri iki kiganiro yagezaga ku ntumwa za rubanda, Dr Biruta yasoje avuga ko u Rwanda rufite ubushake bwo kuba ibibazo byakemuka mu nzira z’amahoro “ariko ntabwo byatubuza no kwitegura kuko tutazi ibyo abandi bateganya kugira ngo bibaye ngomba ngo n’umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu na byo birindwe nkuko bikwiye.”
RADIOTV10