Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ukurikiranyweho ibyaha birimo ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ryashyizwe mu muhezo.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Mutarama 2026 ubwo Ubushinjacyaha bwagezaga imbere y’urukiko uregwa.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko bisabwe n’Uruhande rw’uregwa, aho umunyamategeko umwunganira, yavuze ko ibiregwa uyu mugabo, bifite aho n’uburere mbonezabupfura ndetse hakwiye kubahirizwa umutekano w’abamureze.

Sheikh Bahame Hassan aregwa ibirimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, avugwaho kuba yaratse bamwe mu bajyaga kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata yari akuriye.

Ifungwa rya Bahame Hassan ryemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB tariki 22 Ukuboza 2025, rwatangaje ko akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa  muri iki kigo.

Sheikh Bahame Hassan wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, muri 2015 na bwo yari yatawe muri yombi ubwo we n’uwari Noteri w’ka Karere, Kayitesi Judith bakekwagaho kwaka ruswa uwifuzaga ikibanza cyari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =