• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

radiotv10by radiotv10
08/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya kiriya Gihugu imbere y’umufana w’Umunyekongo wamamaye mu Gikombe cya Afurika.

Ni nyuma y’umukino wa 1/8 mu Gikombe cya Afurika warangiye Algeria isezereye ikipe y’Igihugu ya DRC iyitsinze igitego 1-0 wabaye ku wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026.

Itsinda ry’ikipe ya Algeria ryasuye kuri hoteli yari icumbitsemo abafana ba Congo i Rabat kugira ngo bahe uyu mufana witwa Michel Nkuka umwenda w’ikipe y’igihugu ya Algeria wanditseho izina rya Lumumba. Umuhango wabereye imbere ya Minisitiri wa Siporo wa Congo, Didier Budimbu.

Intumwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria, yaboneyeho gusaba imbabazi Igihugu cya DRC ku bw’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi ba Algeria, ubwo yajyaga imbere ya Michel Nkuka agasa nk’umwishima hejuru.

Yagize ati “Hari umubano ukomeye hagati ya Algeria na Congo. Mu by’ukuri, nyuma y’umukino, na mbere yawo, abakinnyi bifuzaga ko inshuti yacu Michel yajya mu cyumba bariramo kugira ngo bafate ifoto y’urwibutso.”

Yakomeje avuga kuri iriya mpano y’umupira wo kwambara bamuhaye, ati “Ni ikimenyetso gito twifuzaga guha inshuti yacu, ariko nanone ku Gihugu cya Congo, igihugu cy’abavandimwe. Umukino wakinwe mu mwuka mwiza.”

Umukinnyi Mohamed Amoura wakoze kiriya kimenyetso, na we yiseguye kuri uriya mufana, aho yanditse agira ati “Niba imyitwarire yanjye yaragize abo ikomeretsa, ndisegura.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 5 =

Previous Post

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Next Post

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.