Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwanda&DRC: Uko umubano wajemo igitotsi kugeza n’aho Congo yifuza intambara

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Rwanda&DRC: Uko umubano wajemo igitotsi kugeza n’aho Congo yifuza intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagaragaje uko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye ndetse n’amateka y’umuzi w’ibibazo nyirizina byatumye havuka umutwe wa M23.

Dr Biruta yabigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 ubwo yagaragarizaga Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda na DRC wifashe muri iki gihe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ikibazo cyatumye uyu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzamo igitotsi, cyatangiye mu mpera za 2021 ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu gice cya Rutshuru.

Yagarutse ku mateka y’uyu mutwe watsinzwe muri 2013 ubwo wagabwagaho ibitero n’ingabo zari zahawe inshingano, bamwe mu bari bawugize bagahungira mu Rwanda, bakamburwa intwaro.

Yavuze ko ubwo imirwano yuburaga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda ko abarwanyi b’uyu mutwe baturutse mu Rwanda.

Ati “Kuko twavuganaga tukababwira tuti ‘ariko bariya bantu ntabwo baturutse iwacu, kuko abahungiye iwacu bo barahari n’ubu muje mwababona. Ntabwo ari bo babatera’ ariko bakabyirengagiza bagakomeza bakarega ibirego bikagaruka, bijya mu binyamakuru, abanyapolitiki bakabivuga ndetse bagatangira kujya bavuga ngo barashaka kubarasa bakabatsinda bakabasubiza aho baturuka, bakavuga u Rwanda nyamara bigaragara ko abaje bahahungiye bari bagihari.”

Avuga ko kuva icyo gihe ari ubwo umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo igitotsi bikaba bigeze aho bigeze uyu munsi.

Yagarutse ku mivukire ya M23, yatewe n’ibikorwa byo gukandamiza bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bisanze ku bukata bwa kiriya Gihugu ubwo bimwe mu bice byahoze biri mu Rwanda byashyirwaga kuri Congo Kinshasa yahoze ari Zaire mu myanzuro y’inama yabereye mu Bubiligi tariki 08 Gashyantare 1910, yari yahuje u Budage, u Bubiligi n’u Bwongereza nk’Ibihugu byakolonije Ibihugu byo muri aka karere. Hari n’Abanyarwanda bajyanywe muri Congo n’abakoloni.

Na nyuma y’iki gihe kuva mu 1959 kugeza mu 1973 hari Abanyarwanda bagiye muri Congo ubwo bahungaga imvururu zari mu Rwanda, benshi muri aba bari barahunze bahungutse nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

ati “Bariya bandi rero bari barajyanywe Congo n’abakatiweho imipaka bakabasiga muri Congo, bagiye batotezwa mu bihe bitandukanye bya Politiki y’iki Gihugu. Igihe kikagera bati ‘aba ntabwo ari Abanyekongo’ cyane cyane mu bihe by’amatora.”

Byaje gufata intera ubwo Jenoside Yakorerwaga Abatutsi yahagarikwaga, bamwe mu bayikoze bagahungira muri Congo ndetse ntibanamburwe intwaro bagakomeza imyitozo, ubundi batangira kugirira nabi Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Dr Biruta ati “Bagiye bamaze gukora Jenoside bajyana n’ingengabitekerezo ya Jenoside barayikwirakwiza batangira no kwica abakongomani b’Abatutsi, ni uko mu mwaka w’1996 impunzi za mbere z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda zitangira guhungira mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko urwango rwagiriwe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda rwatangiye cyera muri Congo kuko mu 1993 hasohotse raporo ya Human Rights Watch yerekana ko muri iki Gihugu kitwaga Zaire havutse imitwe yitwara gisirikare yo mu bwoko bunyuranye ikaza kwihuriza muri umwe witwa Mai-Mai.

Ati “Iyo mitwe yose yagabye ibitero ku bavuga Ikinyarwanda hirya no hino ariko by’umwihariko Abatutsi b’Abanyekongo. Hapfuye benshi abandi barahunga kuko ubuyobozi bw’Igihugu cyabo ntacyo bwakoze kugira ngo burinde umutekano w’abenegihugu.”

Byaje guhumira ku mirari ubwo abakoze Jenoside bahungiraga muri iki Gihugu bagatangira kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside byumwihariko bashishikariza indi mitwe kwanga abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Ibi byose rero byagiye bituma habaho uburyo butandukanye bwo kwirwanaho. Abumvaga Leta yarabatereranye bakabona bicwa, bakabona batotezwa bagiye bakora imitwe yo kwirwanaho kuko nta Leta baririraga ngo ibatabare.”

Akomeza agira ati “Ni bwo havutse ibyiswe RCD icyo gihe ndetse mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 2006 abari abarwanyi bo muri RCD haje gucikamo ibice bibiri, ibibazo na byo ntibyarangira, baza gushinga umutwe bise CNDP ugamije gukumira ibitero bya FDLR ku Banyekongo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.”

Akomeza agaruka ku itariki ifitanye amateka n’umutwe wa M23 ya 23/03/2009 ubwo habaga amasezerano yo kwinjiza mu gisirikare cya Congo abarwanyi ba CNDP, ndetse no kwemerera uyu mutwe kuba umutwe wa Politiki wemewe ndetse no gucyura impunzi zari zarameneshejwe na FDLR ariko Leta ya Congo ntiyabyubahirije byose.

Ati “CNDP rero ni bwo yaje kwitandukanya n’igisirikare cya Congo irema umutwe w’igisirikare wiswe Mouvement du 23 Mars, M23 izina rikaba rikomoka kuri ya masezerano ya 23/3/2009.”

Dr Biruta avuga ko uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo ubwabo, urwanira impamvu yumvikana yari inakwiye kuba ishakirwa umuti ariko, ko yaba Congo ndetse n’amahanga, bakomeje kubyirengagiza.

Yari kumwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinona y’u Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 14 =

Previous Post

U Rwanda rweruriye Congo ko rwifuza inzira z’amahoro ariko n’ikindi yakora rwiteguye

Next Post

DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23

DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.