Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ni ryari Umucamanza mu Rwanda ahabwa izina ry’icyubahiro n’icyatuma aryamburwa

Ni ryari Umucamanza mu Rwanda ahabwa izina ry’icyubahiro n’icyatuma aryamburwa

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda, rwagaragaje impamvu n’ibishobora kugenderwaho ngo Umucamanza ahabwe izina ry’icyubahiro, birimo kuba yaramaze muri aka azi nibura imyaka 20 kandi yararanzwe n’ubunyangamugayo, ndetse runerekana ibishobora gutuma aryamburwa.

Ibi biteganywa n’Itegeko rigena sitati y’abacamanza n’abakozi b’inkiko, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 45, nk’uko Urukiko rw’Ikirenga rwabisobanuye.

Iryo zina ry’icyubahiro rihabwa umucamanza rihwanye n’intera yari agezeho mu murimo w’ubucamanza mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iyi ngingo igira iti “Umucamanza ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru amaze nibura imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza kandi yarakomeje kuba inyangamugayo ahabwa izina ry’icyubahiro rihwanye n’intera yari agezeho. Ahabwa kandi ishimwe rihwanye n’umushahara, yari agezeho, w’amezi atatu (3).

Icyakora, Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwemeza ko umucamanza wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubucamanza, ariko utaramaze imyaka makumyabiri (20) mu kazi k’ubucamanza, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa izina ry’icyubahiro. Agenerwa ibihabwa umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Buri ntangiriro y’umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akora urutonde rw’abakandida bahabwa izina ry’icyubahiro rugashyikirizwa Inama Nkuru y’Ubucamanza ikarufataho icyemezo.”

Uwahawe izina ry’icyubahiro arigumana ate?

Ingingo ya 46 y’iri tegeko iteganya ko umucamanza wahawe izina ry’icyubahiro akomeza kugira icyubahiro kimukwiriye.

Ashobora kandi kwitabira imihango ikomeye y’urukiko, yabereye umucamanza bwa nyuma, yambaye imyambaro y’ubucamanza kandi yicaye mu myanya y’icyubahiro.

Iyo ari muri iyo mihango, afatwa kimwe n’abacamanza b’urukiko rwe.

Izina ry’icyubahiro rishobora kwamburwa

Nubwo umucamanza ashobora guhabwa izina ry’icyubahiro akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, hari ibishobora gutuma anaryamburwa.

Ingingo ya 47 iteganya ko Inama Nkuru y’Ubucamanza ishobora kwambura umucamanza izina ry’icyubahiro kubera impamvu zitandukanye.

Muri zo harimo guhamwa n’icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.

Ashobora kandi kuryamburwa mu gihe agaragayeho imyitwarire isebeje.

Izina ry’icyubahiro ntirihabwa umucamanza gusa hashingiwe ku myaka yamaze mu kazi, ahubwo ko n’imyitwarire n’ubunyangamugayo bwe ari bimwe mu by’ingenzi bigenderwaho mu kurihabwa no mu gukomeza kurigumana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twenty =