Rutahizamu w’ibihe byose wigaruriye imitima ya benshi ku Isi, Lionel Messi yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe y’Igihugu asezera kuri bagenzi be bakinanaga, n’abaturage ba Argentina, avuga ko gukinira ikipe y’iki Gihugu ari byo bihe byiza bizahora mu byo kuzirikana mu buzima bwe bwose.
Lionel Messi yasezeye ku ikipe y’igihugu ya Argentina nyuma yo kuyifasha gutsinda Benin ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Monumental, atsinda igitego kimwe anatanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego.
Messi wambaye nimero 10 yageze imbere y’abafana nyuma y’umukino, afata indangururamajwi nyuma y’uko umuririmbyikazi Soledad Pastorutti aririmbye indirimbo yitwa “Brindis”.
Mu ijambo rye, Messi yabanje kuvuga kuri se, witabye Imana muri Kanama afite imyaka 68, avuga ko kwambara umwambaro w’ikipe y’Igihugu ya Argentina byari icyubahiro gikomeye kuri we, haba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye.
Messi yavuze ko yifuza gukomeza gukinira Argentina iteka, kuko ikipe y’Igihugu ari “ikintu cyiza kurusha ibindi” mu buzima bwe.
Yavuze ko kwegukana Igikombe cy’Isi byasohoje inzozi z’Abanya-Argentina, ndetse ko mu 2026 bari hafi kongera kubigeraho, ariko imbaraga nyinshi bakazikoresha mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza batsinzwemo n’u Bwongereza.
Nyuma y’umukino, indege zitagira abapilote (drones) zakoze igitaramo mu kirere hejuru y’ahari hashyizwe urubyiniro muri stade, zerekana nimero 10 ya Messi ndetse n’ubutumwa bugira buti “Capitan Eterno”, bisobanuye “Kapiteni w’iteka”.
Hagaragajwe kandi amashusho ya Messi afite Igikombe cy’Isi, Obelisk yo mu Mujyi wa Buenos Aires ndetse n’izuba riri ku ibendera rya Argentina, ahagana handitseho amagambo agira ati “Gracias Leo”, bisobanuye “Urakoze Leo”.
Messi w’imyaka 39 yari kumwe n’umugore we Antonela ndetse n’abahungu babo, Thiago, Mateo na Ciro.
Nyuma y’ibirori, Messi n’umuryango we bavuye muri stade banyuze hagati y’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Argentina bari babarindiye mu murongo w’icyubahiro.



RADIOTV10