• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi
Share on FacebookShare on Twitter

Haburanishijwe urubanza rw’abakekwaho icyaha cyo kwica umugore bamurogeye mu nzoga cyabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo, aho uyu nyakwigendera bakekwaho kumwica bamuziza ko na we yarogaga umuturanyi we, bakaza kwishyura miliyoni 1 Frw umuntu ngo amuroge, akaza kumuha inzoga yanyoye agahita agwa aho.

Iki cyaha gikurikiranywe kuri aba bantu, cyabaye umwaka ushize tariki 09 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Mbahe mu Murenge wa Masaka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rw’ifunga ry’agatetanyo rwabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2023.

Ubushinjacyaha buburana n’aba bantu, buvuga ko nyakwigendera yitabye Imana ubwo yasangiraga inzoga n’umwe mu baregwa, wamuhaye inzoga, agahita apfira aho.

Nyuma yuko uyu wasangiraga na nyakwigendera afashwe, yavuze ko inzoga yahaye uwitabye Imana, yari irimo uburozi kandi ko yabikoze kubera ko yari yabihawemo akazi.

Yavuze ko ako kazi yagahawe n’abavuga ko bafitanye ikibazo na nyakwigendera, bakamwemerera ko bazamuha miliyoni 1 Frw.

Ubushinjacyaha bugira buti “Abatanze ikiraka cyo kwica nyakwigendera bakaba barabitewe n’uko umuvuzi bivurizagaho yababwiye ko umuntu wabarogaga ari nyakwigendera bakwiriye gushaka uburyo bamwikiza, abizeza kubibafashamo ndetse abaca amafaranga menshi biba ngombwa ko bagurisha isambu yabo kugira ngo babone ayo mafaranga.”

Icyakora ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo mu rukiro, abaregwa bose bahakanye icyaha, mu gihe icyemezo kuri iri buranisha, kizasomwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 13 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Ibyago by’amayobera by’abantu batatu b’umuryango umwe bapfuye urw’amarabira mu cyumweru kimwe

Next Post

DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi

DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.