Urubanza rudasanzwe mu Rwanda rw’abakekwaho kurogera mu nzoga uwavugwagaho amarozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Haburanishijwe urubanza rw’abakekwaho icyaha cyo kwica umugore bamurogeye mu nzoga cyabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo, aho uyu nyakwigendera bakekwaho kumwica bamuziza ko na we yarogaga umuturanyi we, bakaza kwishyura miliyoni 1 Frw umuntu ngo amuroge, akaza kumuha inzoga yanyoye agahita agwa aho.

Iki cyaha gikurikiranywe kuri aba bantu, cyabaye umwaka ushize tariki 09 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Ngarama mu Kagari ka Mbahe mu Murenge wa Masaka.

Izindi Nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rw’ifunga ry’agatetanyo rwabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2023.

Ubushinjacyaha buburana n’aba bantu, buvuga ko nyakwigendera yitabye Imana ubwo yasangiraga inzoga n’umwe mu baregwa, wamuhaye inzoga, agahita apfira aho.

Nyuma yuko uyu wasangiraga na nyakwigendera afashwe, yavuze ko inzoga yahaye uwitabye Imana, yari irimo uburozi kandi ko yabikoze kubera ko yari yabihawemo akazi.

Yavuze ko ako kazi yagahawe n’abavuga ko bafitanye ikibazo na nyakwigendera, bakamwemerera ko bazamuha miliyoni 1 Frw.

Ubushinjacyaha bugira buti “Abatanze ikiraka cyo kwica nyakwigendera bakaba barabitewe n’uko umuvuzi bivurizagaho yababwiye ko umuntu wabarogaga ari nyakwigendera bakwiriye gushaka uburyo bamwikiza, abizeza kubibafashamo ndetse abaca amafaranga menshi biba ngombwa ko bagurisha isambu yabo kugira ngo babone ayo mafaranga.”

Icyakora ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo mu rukiro, abaregwa bose bahakanye icyaha, mu gihe icyemezo kuri iri buranisha, kizasomwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 13 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru