DRCongo: Hatangajwe imibare yikubye 3 y’abapfiriye mu kugaragariza MONUSCO umujinya w’umuranduranzuzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko ababuriye ubuzima mu myigaragambyo y’abaturage bateze imodoka za MONUSCO i Kanyarutchinya bakazitwika, ari umunani aho kuba batatu nkuko byari byabanje gutangazwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Lieutenant Colonel Ndjike-Kaiko Guillaume.

Izindi Nkuru

Iri tangazo risobanura iby’iriya myigaragambyo, ritangira rivuga ko Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Konga Constant yababajwe n’ibyabaye kuri iriya tariki ya 07 Gashyantare 2023 byabereye i Kanyarutscinya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ubu bushyamirane bwabaye hagati y’abaturage bakuwe mu byabo n’intambara ndetse na MONUSCO, bwabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) ubwo imodoka za MONUSCO zari zivuye i Rutshuru, zahagaritswe n’abo baturage bakazisagarira cyane bafite imiriro, ari bwo abasirikare ba MONUSCO bahise barekura amasasu.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bw’ibyago byatumye abantu umunani muri abo bakuwe mu byabo bitaba Imana, nabo abandi 28 barakomereka.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “ku ruhande rwa MONUSCO nta n’umwe wamenyekanye wahasize ubuzima uretse imodoka eshatu zatwitswe.”

Risoza rivuga ko Guverineri w’urwego rwa Gisirikare ruyoboye iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri iki gikorwa, akizeza ko hagiye gukorwa iperereza rizagaragaza impamvu MONUSCO yarekuye ayo masasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru