Monday, September 9, 2024

Igisobanuro kidasobanutse cy’uvugwaho kuroga abavandimwe bapfuye inkurikirane bigateza impagarara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, uri gushyirwa mu majwi n’abaturanyi be ko ari inyuma y’urupfu rw’abo mu muryango umwe bapfuye impfu z’amarabira zikurikirana, avuga ko na we yabyumvise ko bari kumushinja amarozi ariko ko atabizi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ni bwo hamenyekanye urupfu rw’umwana w’umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye witabye Imana akurikiye musaza we wapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, na we wapfuye akurikiye Se.

Izi mpfu zikurikirana zitunguranye, zateye impagarara mu baturanyi, aho bamwe bakomeje kwemeza ko aba bantu bazize amarozi y’umukecuru utuye muri aka gace.

Icyakora uyu uvugwaho uburozi, mu gisobanuro yahaye umunyamakuru wa RADIOTV10, cyumvikanamo kubihakana nubwo nanone kitabitomora.

Uyu muturage avuga ko na we ari kumvana abaturanyi ko aba bantu bo mu muryango umwe, bishwe n’amarozi, ati “Ntabwo rwose njye mbizi. Twari duturanye ntabwo mbizi, uretse yuko njye numvise bavuga ko ari njyewe, rwose ariko njye ntabwo mbizi.”

Uyu muturage avuga ko uyu muturanyi we ashinjwa kurogera, basanzwe babanye nk’abaturanyi, ati “yaje ansanga aha kugeza n’izi saha.”

Umwe muri aba baturage bumvikanisha agahinda batewe n’ibi byago byagwiririye umuturanyi wabo, yavuze ko na bo ubwabo batiyumvisha ibi byamubayeho

Ati “Ibaze gushyingura ku wa Gatandatu, none agiye kongera gushyingura undi mukobwa, yashyinguye umugabo, ashyingura…ubu se… wagira ngo akora mu marimba.”

Aba baturage bemeza ko aba bantu bapfuye mu buryo bw’amarabira bazize amarozi, bavuga ko hakwiye kujyaho itegeko rihana abarozi.

Uyu muturage yakomeje agira ati “Ni uburozi nta no gukeka. Icyifuzo gihari ni uko haza itegeko, uwo byajya bifata akabihanirwa. Bahannye umwe amarozi yacika.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts