Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngerageza guhindura uburyo mbasubizamo ariko bagakomeza kubimbaza- P.Kagame ku by’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ngerageza guhindura uburyo mbasubizamo ariko bagakomeza kubimbaza- P.Kagame ku by’u Rwanda na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko ibyakunze gushinjwa u Rwanda ko rugira uruhare mu bibazo biri muri Congo, abibazwaho kenshi akanatanga ibisubizo bimwe kenshi, akagerageza guhindura uburyo abisubizamo, ariko ababibaza bagakomeza kubibaza.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiri mu burasirazuba bw’iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko yakunze kubazwa ibibazo bimwe byagiye bigaruka kenshi ku byerecyeye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe bagiye bashinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’iki Gihugu cy’Igituranyi.

Ati “Nkagerageza kubaha ibisubizo, kuko mbibazwa kenshi ngerageza kubaha ibisubizo bimwe ariko mu buryo butandukanye kugira ngo nibura uwakimbajije ubushize ntacyumve bitewe n’uburyo cyasubijwemo ndebe ko nibura yumva, ariko byakomeje kuza mu buryo bumwe.”

U Rwanda rwakunze gusobanura kenshi ko nta ruhare na ruto rugira mu bibazo biri muri Congo, ndetse ko rutigeze rwoherezayo ingabo nkuko iki Gihugu cy’igituranyi n’ibindi Bihugu byakunze kubirushinja.

Perezida Kagame avuga ko ibi bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC ndetse n’ibiri mu burasirazuba bwa DRC, nubwo hari abandi babigiramo uruhare, ariko atari ibya vuba kandi ko umuzi wabyo ari uwa cyera.

Ati “Ubu tubirimo nk’uko byari bimeze mu myaka 20 cyangwa hagati ya 20 na 25, kandi ibyagiye biba muri ubu buryo biri kubamo uyu munsi, n’ubundi bigenda byisubiramo buri gihe runaka nko muri buri myaka itanu. Mu myaka itanu hari ikintu kiba, mu yindi myaka itanu hakaba ikindi…”

Avuga ko ibibaro biri kuba aka kanya ari bimwe n’ibyabaye mu myaka icumi ishize. Ati “Muri 2012 twari dufite ibibazo bimwe n’ibi nubwo hazamo bicye bijya gutandukana ariko ni bimwe n’ibyabaye mu myaka 20 cyangwa 10 ishize.”

 

MONUSCO yarananiwe

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ku ngabo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikaba zimazeyo imyaka irenga 20, irimo 10 yabanjirije ibyabaye muri 2012 ndetse n’iyi ishize nyuma y’iki gihe.

Ati “Ikibazo cyanjye kiragira kiti ‘niba dipolomasi na politiki bidafite ikibazo nkuko mbitekereza kuki mwagira ibihumbi n’ibihumbi by’abari mu butumwa bw’amahoro mu gace runaka bakamara imyaka irenga 20 bagakoresha miliyari 10 z’amadolari ariko bigakomeza kubaho ntihagire n’umuntu n’umwe […]’ ariko misiyo ikagenda yongerwa, ariko se turi kugera kuki, turi gukura iki mu mafaranga yacu? Turi gukura iki mu buzima bw’abari mu butumwa?”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko ubu butumwa bwagizwe nk’iturufu yo kwibonera amaronko bityo ko ari yo mpamvu bwakomeje kugenda bwongererwa igihe kandi ntacyo buri kugeraho.

Ati “Kandi njye nakekaga ko ubwo butumwa bwashyiriweho kugerageza gushaka umuti w’ibibazo biri muri kiriya Gihugu ku nyungu z’icyo Gihugu ariko no ku nyungu z’abaturanyi bigiraho ingaruka, ariko se hari icyabaye? Ibyabaye muri 2012 ni na byo byabaye muri 2022 kandi bikomeje kuba.”

Perezida Kagame yavuze ko gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, bigomba kugirwamo uruhare n’impande ebyiri, zirimo abatanga umusansu wo gushaka umuti wabyo ariko n’Abanyekongo ubwabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − six =

Previous Post

Igisobanuro kidasobanutse cy’uvugwaho kuroga abavandimwe bapfuye inkurikirane bigateza impagarara

Next Post

Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango

Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.