Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari

radiotv10by radiotv10
19/07/2021
in MU RWANDA
0
Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga  abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze bafashe abantu 21 bo mu Murenge wa Kinigi , Akagari  ka Bisoke, Umudugugu wa Karambi. 7 bafatiwe mu kabari k’uwitwa Nzabandora Emmanuel abandi 14 bafatirwa mu mihanda bagendagenda banze kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Akarere ka Musanze kari mu turere Umunani n’Umujyi wa Kigali mu haherutse gushyirwa  n’inama y’Abaminisitiri  muri Gahunda ya Guma mu Rugo. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kabari bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abandi bafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Yagize ati” Abaturage nibo bahamagaye Polisi bayibwira ko uwitwa Nzabandora afite akabari arimo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Abapolisi bagiyeyo basanga koko harimo abantu 7 barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bubahirije.”

Yakomeje avuga ko muri uwo Murenge wa Kinigi mu Kagari ka Bisoke hafatiwe abandi bantu 14 banze kuguma mu ngo, bafatwa barimo kugendagenda mu mihanda nta mpamvu bafite ndetse nta ruhushya bafite rubemerera gusohoka mu rugo.

Ati” Polisi yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu gusohoka igihe bafite impamvu zumvikana  ariko bariya 14 nta ruhushya bari basabye. Bariya bantu nta n’ubwo bari bagiye  guhaha, bo bavugaga ko barimo gushaka aho bakura ibiraka byo gukora.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira barusheho guhashya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yavuze ko kuba Akarere ka Musanze karashyizwe muri  gahunda ya Guma mu Rugo bitapfuye kuba gusa ko ahubwo hashingiwe ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima bitewe n’imiterere y’icyorezo muri ako karere.

Ati” Kubahiriza neza amabwiriza turimo kugenderaho muri iyi minsi 10 nibyo bishobora gutuma abantu bakomorerwa bagasubira mu bikorwa byabo. Ariko mu gihe harimo kugaragara abarenga ku mabwiriza bakanga kuguma mu rugo bishobora gutuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bityo n’iminsi ya Guma mu Rugo igakomeza kwiyongera.”

Abafashwe uko ari 21 baganirijwe ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 inzego zibishinzwe zibaca amande hakurikijwe amabwiriza.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Kigali: Polisi yerekanye abacyekwaho gushaka kugurisha imitungo y’umuturage mu bwambuzi bushukana

Next Post

Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Related Posts

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.