Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Imvura idasanzwe yabakoreye ibyabatunguye binabatera agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Muganza na Bugarama mu Karere ka Rusizi, batunguwe no kubona amazi menshi abasanga mu nzu zabo avuye mu migezi ya Cyagara na Katabuvuga yuzuye nyuma y’imvura idasanzwe yaguye, igasiga imiryango 130 ijya gucumbika mu baturanyi.

Imvura yatangiye kugwa mu mpera z’icyumweru gishize, yateye imigezi ya Cyagara na Katabuvuga kuzura bituma amazi ajya mu ngo z’abaturage adasize no mu mirima ihinzemo imyaka, yangiza amazu ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa.

Mukamusoni Berthe wagizweho ingaruka n’iyi mvura, yavuze ko bagiye kubona bakabona amazi abateye mu nzu zabo batazi aho aturuka, akangiza ibyabo byose, ku buryo basigariye aho.

Yagize ati “Twagiye kubona tubona amazi yiroshye mu nzu. Nta kintu twasigaranye, ibintu byose ni ibyo natiye, nta basi nta safuriya, ibya matora byo mwabibonye, imwe yo yaranagiye.”

Bamwe mu baturage bagiye gucumbika mu baturanyi babo ndetse akazi kose kaba gutunganya ibyangijwe n’aya mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge waBugarama, Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kuri iyi migezi yateye ibi biza.

Ati “Hakwiye gukorwa inyigo ifashe irimo ubuhanga bw’abenjeniyeri, hakarebwa uburyo amazi amanuka mu misozi yafatirwa ruguru hagacukurwa wenda ibyobo byo kuyafata”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yihanganishije abahuye n’iri sanganya, avuga ko ku bufatanye n’umuryango utabara imbarare wa croix rouge bagiye kubaha ubufasha.

Ati “Abaturage bahuye n’ibiza turabihanganishije kandi ikindi ni uko ubuyobozi bw’Akarere bubari inyuma mu kubashakira ibyo kurya n’ibyo kuryamaho. Twarangije kuvugana na croix-rouge, hari ibyo yatwemereye ku buryo umunsi w’ejo tuzatangira gutabara iyo miryango.”

Ibi biza nta buzima bw’umuntu byahitanye, icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga hari hamaze kubarurwa inzu 14 zaguye burundu ndetse n’izigera kuri 220 zangiritse ku buryo bukabije.

Hangiritse ibihingwa birimo n’umuceri byose ku buso bwa hegitari 3.5, hapfa inkoko 32, ihene 6 ndetse n’ingurube imwe.

Ibikoresho byo mu nzu byangiritse
Mu mirima imyaka na yo ni uku byayigendekeye

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Ibyuka biryana biri kuvuza ubuhuha i Nairobi: Abigaragambya bakamejeje- Ikiganiro n’uriyo

Next Post

Uzwiho gutitiza imbuga nkoranyambaga yaciye impaka agaragaza imodoka y’umuturika yaguze

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwiho gutitiza imbuga nkoranyambaga yaciye impaka agaragaza imodoka y’umuturika yaguze

Uzwiho gutitiza imbuga nkoranyambaga yaciye impaka agaragaza imodoka y’umuturika yaguze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.