• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugo rw’Umupasiteri wo mu mujyi wa Malindi muri Kenya, hatahuwe abantu bane bapfuye, n’abandi 15 bendaga kwitaba Imana, bishwe n’inzara kubera kwiyiriza, aho bari barizejwe n’uyu mukozi w’Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira yabageza kwa Yezu/su.

Aba bantu 15 basanze benda gupfira kwa Pasiteri witwa Paul Makenzi w’Itorero ryitwa Good News International Church, bahise bajyanwa mu Bitaro kugira ngo bitabweho kuko bari barembye bikomeye.

Ubuyobozi bwa Polisi yo muri aka gace ko muri Kenya, buvuga ko abakora iperereza bakiriye amakuru ko hari abantu babarirwa muri mirongo bishwe n’inzara kwa Pasiteri, aho bari mu masengesho, akabasaba kutagira icyo barya cyangwa banywa, abizeza ko kuzabonana na Yesu.

Ni bwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Polisi yihutiye kuhagera isanga abakristu bakomeye mu idini 15 benda kwicwa n’inzara, ndetse n’abandi bane bapfuye.

Uyu mukozi w’Imana witwa Paul Makenzi, yahise atabwa muri yombi ndetse no mu kwezi gushize akaba yari yatawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’abana babiri b’ababyeyi basanzwe ari abayoboke b’iri torero.

Yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere ariko akomeza gukurikiranwa ari hanze, ubu akaba yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibi bikorwa bigize ibyaha birimo ziriya mpfu z’abantu bane babonetse ku wa Gatanu.

Imirambo y’abo bantu yahise ijyanwa mu buruhukiro i Mulindi, mu gihe abatuye muri aka gace gatuyemo uyu mupasiteri, basaba ko iri torero ridasanzwe ry’imyemerere y’imbaraga zihariye, ryafungwa.

Polisi kandi yari yakiriye amakuru ko mu isambu y’uyu mupasiteri hashobora kuba hari irimbi ashyiranguramo abantu rwihishwa, ariko iperereza ry’ibanze ntaryo ryabonye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

Abasirikare ba Guinée-Bissau ubwo bakiraga Perezida Kagame bakoze ibyatunguye Abanyarwanda

Next Post

Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.