Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje

radiotv10by radiotv10
18/04/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kwa Pasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’abandi 15 benda gupfa yarabizeje ikintu gitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugo rw’Umupasiteri wo mu mujyi wa Malindi muri Kenya, hatahuwe abantu bane bapfuye, n’abandi 15 bendaga kwitaba Imana, bishwe n’inzara kubera kwiyiriza, aho bari barizejwe n’uyu mukozi w’Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira yabageza kwa Yezu/su.

Aba bantu 15 basanze benda gupfira kwa Pasiteri witwa Paul Makenzi w’Itorero ryitwa Good News International Church, bahise bajyanwa mu Bitaro kugira ngo bitabweho kuko bari barembye bikomeye.

Ubuyobozi bwa Polisi yo muri aka gace ko muri Kenya, buvuga ko abakora iperereza bakiriye amakuru ko hari abantu babarirwa muri mirongo bishwe n’inzara kwa Pasiteri, aho bari mu masengesho, akabasaba kutagira icyo barya cyangwa banywa, abizeza ko kuzabonana na Yesu.

Ni bwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Polisi yihutiye kuhagera isanga abakristu bakomeye mu idini 15 benda kwicwa n’inzara, ndetse n’abandi bane bapfuye.

Uyu mukozi w’Imana witwa Paul Makenzi, yahise atabwa muri yombi ndetse no mu kwezi gushize akaba yari yatawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’abana babiri b’ababyeyi basanzwe ari abayoboke b’iri torero.

Yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere ariko akomeza gukurikiranwa ari hanze, ubu akaba yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibi bikorwa bigize ibyaha birimo ziriya mpfu z’abantu bane babonetse ku wa Gatanu.

Imirambo y’abo bantu yahise ijyanwa mu buruhukiro i Mulindi, mu gihe abatuye muri aka gace gatuyemo uyu mupasiteri, basaba ko iri torero ridasanzwe ry’imyemerere y’imbaraga zihariye, ryafungwa.

Polisi kandi yari yakiriye amakuru ko mu isambu y’uyu mupasiteri hashobora kuba hari irimbi ashyiranguramo abantu rwihishwa, ariko iperereza ry’ibanze ntaryo ryabonye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Abasirikare ba Guinée-Bissau ubwo bakiraga Perezida Kagame bakoze ibyatunguye Abanyarwanda

Next Post

Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Muri gutuma dutekereza ko twabibeshyeho- Gen.Muganga yabwiye ijambo rikomeye abakinnyi ba APR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.