Colonel Fidele Rugabo, umwe mu bayobozi b’umutwe wa MRDP/Twirwaneho, yatangaje ko ingabo zirimo FARDC n’igisirikare cy’u Burundi zagabye igitero mu gace ka Gipimo na Rugezi zahuye n’uruva gusenya, avuga ko abarwanyi ba MRDP na M23 bazihaye isomo rikomeye.
Kuri Cyumweru, tariki 11 Ukwakira 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, ririmo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR n’aba Wazalendo, ryagabye igitero ku muhanda uhuza Gipimo na Rugezi.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko izo ngabo zatsinzwe, zigatatana zerekeza mu duce twa Kabanju na Kimete.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Colonel Fidele Rugabo yavuze ko abarwanyi ba MRDP/Twirwaneho bafatanyije n’aba M23 bahanganye n’izo ngabo, bazibuza kugera ku ntego zari zigamijwe.
Mu butumwa bwe yanditse mu rurimi rw’Ikinyamulenge, yagize ati: “Adui Gipimo karakubitwa iz’akabwana, yagerageje kugaba ibitero ku baturage ba Rugezi ubu arimo kuyabangira ingata.”
Yongeyeho ko amakuru arambuye ku byabereye muri iyo mirwano azatangazwa nyuma.
Mu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza abarwanyi ba Twirwaneho bamaze kwamurura uruhande bahanganye, Colonel Fidele Rugabo yagize ati “Adui wari uvuye Kabamju na Kimete yahuye n’uruva gusenya. Aya masaha aba FDNB, FARDC n’abambari babo batashye batunva batabona. Ese data bari baziyeki? Ubu bamwe baburiwe irengero, abandi baraye mu mashyamba, abandi barakanuye ntibahumbya.”
Mu gihe amakuru y’imirwano hagati y’izo mpande akomeje kuvugwa, andi aturuka muri ako karere avuga ko abaturage bo muri Biziba, mu gace ka Minembwe, bari guhunga ingo zabo nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabweho ibisasu n’abacanshuro.
Ibyo bitero bivugwa ko bifitanye isano n’umugambi wo kugerageza gufata umujyi wa Minembwe, aho amakuru yatangajwe avuga ko Erik Prince, uzwi mu bikorwa by’abacanshuro, yohereje amagana yabo muri ako karere.
Imirwano yo mu misozi miremire ya Minembwe ikomeje kuvugwa ko ikaze, ndetse abacanshuro bari baragiye muri ako gace nk’abajyanama bivugwa ko bagiye kwisanga mu mirwano itoroshye.
RADIOTV10