Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatangaje ko inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO itahitanye ubuzima bw’umuntu n’umwe, nubwo yangije ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byari muri iyi nyubako.
Ibi yabivuze mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yasuraga ahabereye iyi nkongi ari kumwe n’abandi bayobozi n’inzego z’umutekano, bagamije kureba uko ibikorwa byo kuzimya umuriro bihagaze no guhumuriza abacuruzi n’abaturage bahangayikishijwe n’ibyangiritse.
Iyi nkongi yibasiye isoko rya GOICO, rimwe mu masoko akomeye yo mu Karere ka Musanze, rigizwe n’amagorofa atanu. Umuriro wadutse ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, bivugwa ko watangiriye mu igorofa rya gatanu, ahakorerwaga ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa n’ubudozi.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora ibikorwa byo kuzimya ibisigazwa by’umuriro no gusuzuma ibyangiritse.
Abari hafi y’iri soko bavuga ko abantu bari mu nyubako bakimara kubona umuriro bahise basohoka kugira ngo barengere ubuzima bwabo. Icyakora, abacuruzi benshi bahuye n’akaga ko kubona ibicuruzwa n’ibikoresho byabo birimo gushya, bamwe ntibabasha kwihangana kubera igihombo bari bahuye na cyo.
Abaturage bafatanyije na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa by’ubutabazi, mu gihe abakomeretse bahawe ubufasha bwihuse.
Nubwo umuriro watangiye kugabanuka ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku Cyumweru, mu gitondo imyotsi yari igikomeje gusohoka muri iyo nyubako, bigaragaza ko ibikorwa byo kuzimya burundu bitari byarangira.
Mu butumwa yahaye abaturage bari bateraniye hafi y’isoko, Meya Nsengimana Claudien yavuze ko ibyangiritse ari byinshi kandi biteye agahinda, ariko ko kuba nta muntu wahaburiye ubuzima ari impamvu yo gushimira.
Yagize ati: “Ni ibihe bidasanzwe turimo, by’umwihariko ibihe by’akababaro, ariko turashima ko nta muntu wabuze ubuzima. Ibindi birashakwa.”
Yasobanuye ko ibikorwa byo kuzimya burundu umuriro bigikomeje, asaba abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa muri iyo nyubako kwirinda kuyinjiramo bashaka gukuramo ibicuruzwa byabo, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagaragaje ko hakiri ibishashi by’umuriro bigomba kuzimywa, ndetse n’ibirahure n’ibyuma bishobora gukomeretsa umuntu wese wagerageza kwinjira muri iyo nyubako itaragenzurwa neza.
Ati: “Ntukwiye kuba waravuye aha ejo uri muzima, nta gikomere ufite, ngo ugaruke uyu munsi ukomeretswe n’icyuma cyangwa ikirahure cyangwa ikindi kintu cyakwangiza ubuzima bwawe.”
Meya Nsengimana yashimiye inzego za Leta n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ku ruhare zagize mu bikorwa byo gutabara no guhangana n’umuriro.
Yasabye abaturage kwihangana, abizeza ko bazamenyeshwa igihe bizaba byemejwe ko bashobora kongera kwinjira mu nyubako, nyuma y’uko inzego zibishinzwe zemeje ko nta kaga kihari.
Yagize ati: “Twihangane, ako kazi gakorwe karangire, mu gihe gikwiye nitubona byose biri ku murongo, turaza kubaha uburenganzira, turaza kubamenyesha.”
Yanibukije abacuruzi n’abaturage basanzwe bakoresha iri soko ko bagomba gukomeza indi mirimo yabo mu gihe bategereje ko ibikorwa byo gutabara birangira, aho kuguma hafi y’inyubako umunsi wose.
Mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage no gukumira umubyigano, abapolisi bashyizwe ku mihanda ikikije isoko, bafasha abaturage kugenda mu buryo butabangamira ibikorwa by’ubutabazi. Hari imihanda yafunzwe by’agateganyo, mu gihe amagare n’ibindi binyabiziga byabujijwe kugera hafi y’ahabereye inkongi.
Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na Gorilla Investment Company, sosiyete ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Ryatwaye amafaranga asaga miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nyubako ifite amagorofa atanu yakorerwagamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo amaduka acuruza imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bicuruzwa, ndetse n’amabanki n’amaguriro manini.
Kugeza ubu, icyateye inkongi n’agaciro k’ibyangiritse ntibiratangazwa. Biteganyijwe ko ibisobanuro birambuye bizamenyekana nyuma y’isuzuma rizakorwa n’inzego zibishinzwe.

RADIOTV10