Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in AMAHANGA, FOOTBALL, SIPORO
0
Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi
Share on FacebookShare on Twitter

Bikomeje kuvugwa ko Paris Saint Germain (PSG) yifuza umutoza mushya aho José Mourinho, akaba ari mu bahabwa amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe isanzwe ikorana n’u Rwanda muri gahunda yo guhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa RMC Sport binyuze muri Diario AS, uyu mutoza w’Umunya Portugal, José Mourinho, na we yaba yishimiye kuva mu ikipe ya AS Roma, atoza kuri ubu, maze akerekeza muri PSG. José Mourinho n’ikipe ya AS Roma bari ku mwanya wa 7 muri Shampiyona y’Ubutaliyani, Serie A, aho barushwa amanota 5 n’ikipe iri ku mwanya wa 4, nibura wabahesha kuzakina UEFA Champions League y’umwaka utaha w’imikino, 2023-2024. Gusa ariko iyi AS Roma, batazira Giallorossi, iri kwitegura umukino wa 1/2 cy’irangiza muri UEFA Europa League izahuramo na Bayer Leverkusen kuri uyu wa 4 w’iki Cyumweru.

Amakuru aravuga ko Umutoza Christophe Galtier, iminsi ye muri Paris Saint Germain iri kugerwa ku mashyi kandi ko Mourinho, nyuma y’uko atabashije kuzana abakinnyi yifuzaga muri AS Roma mu mpeshyi iheruka, kuri ubu byamushimisha kuva muri iyi AS Roma, ikinira kuri Stadio Olimpico y’i Roma, nyamara ayifitemo amasezerano, biteganyijwe ko, azamugeza muri 2024. Ibi bivuze ko byasaba ibiganiro na AS Roma kugira ngo abe yayivamo.

Kugeza ubu, Luis Campos, ushinzwe ibijyanye na Sports (Sporting Director) muri PSG, bivugwa ko yamaze gutangira kugirana ibiganiro na mwene wabo w’Umunya Portugal, José Mourinho, nubwo ngo batabitangaza ku mugaragaro kugeza batwaye igikombe cya Shampiyona y’Ubufaransa, Ligue 1, y’uyu mwaka w’imikino 2022-2023. Ku rundi ruhande ariko bari babanje kwifuza Zinedine Zidane, wahoze atoza ikipe ya Real Madrid, ariko uyu mutoza w’Umufaransa akaba yaragiye abatera utwatsi.

Birasa n’aho Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kidasobanura neza uruhande ikipe ya PSG ihagazemo, dore ko Zidane na Mourinho bafite imitoreze itandukanye, ariko na none birushaho kugaragara ko gutwara igikombe cya UEFA Champions League ari byo byonyine byatuma umutoza wa PSG arambana akazi ke, akaba yarenza umwaka muri iyi kipe.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngingo irebana n’ibyashenguye benshi

Next Post

DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.