Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye ifoto igaragaza Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ari kumwe na Eugene Gasana wigeze guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, ubu usigaye ari mu barurwanya, bicaranye mu ifuteye, bigaragara ko hari ibyo baganiriye.

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York, yavuye muri izi nshingano muri 2016 ahita yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za America, aza no kwifatanya n’abarwanya u Rwanda.

Uyu mugabo uzwi kuba ari umwe mu banzi b’ubutegetsi bw’u Rwanda, yagaragaye ari kumwe na Perezida wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na we umaze iminsi agaragariza u Rwanda, urwango arufitiye.

Uyu Munyarwanda Eugene Gasana usanzwe akorana bya hafi n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bivugwa ko yageze i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC, ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023.

Bwaracyeye ejo hashize ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi, yakirwa na Perezida Felix Tshisekedi, ari na bwo hafashwe ifoto ikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto igaragaza aba bombi bicaye mu ntebe imwe, bigaragara ko baganiriye ku ngingo bavugaho rumwe, aho inyuma yabo haba hari ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Felix Tshisekedi wigeze kuvuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, yavuzweho kwemerera abatavuga rumwe n’u Rwanda, ubufasha bwo kugira ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa cya Tshisekedi, banenze uburyo akomeje kwiyegereza abanzi b’u Rwanda, aho gushaka icyatuma Igihugu cye kigira amahoro.

Uwitwa Mugenzi Felix yagize ati “Umwe mu barwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yahawe ikaze i Kinshasa. Ninde wabwiye Tshisekedi ko gutumira abarwanya u Rwanda bizamufasha guha amahoro Uburasirazuba bwa DRC?”

Tshisekedi akomeje kwiyegereza abatuvuga rumwe n’u Rwanda n’abatarwifuriza ineza, kugira ngo na we arebe uko yakomeza gushakisha aho amenera ngo agere ku ntego ze, ari na byo bikekwa ko byatumye ahura n’uyu munyapolitiki Eugene Gasana.

Eugene Gasana yinjiye mu bagambirira inabi u Rwanda, nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuruhagararira mu UN, kubera imyitwarire mibi yavugwagaho.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akunze guha ubutumwa abagambirira inabi u Rwanda, ko batazabigeraho ndetse n’ababashyigikiye, bazakomeza kumera nk’abavomera mu kiva.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kubwira abifuza kuba bashoza intambara ku Rwanda, ko bisa nk’inzozi kuko inzego z’umutekano z’iki Gihugu zifite ubushobozi buhanitse bwo guhangana n’abahirahira kugihungabanyiriza umutekano.

Thisekedi yaganiriye n’umwe mu banzi b’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − four =

Previous Post

Perezida wa Tanzania yongeye gukora igikorwa gitunguranye cyo gushyigikira ikipe iherutse kwandika amateka

Next Post

Abigaragambirizaga ikindi cyugarije Abanyekongo kitari intambara bahuye n’uruva gusenya

Related Posts

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

by radiotv10
21/10/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Antoine Ruvebana wabaye Umunyamabanga Uhoraho mu yahoze ari Minisiteri Ishinzwe Ibiza n'Impunzi wahamijwe icyaha cyo gusambanya...

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

by radiotv10
21/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo w’u Bufaransa Zirwanira ku Butaka, General Pierre Schill; yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’iz’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, ndetse...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

by radiotv10
21/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga mu Rwanda, bagaragaye basagarira abamotari, aho babakubise bakabakomeretsa....

Is remote work changing how Kigali residents live?

Is remote work changing how Kigali residents live?

by radiotv10
21/10/2025
0

Before the COVID-19 pandemic, most people in Kigali woke up early, dressed formally, and rushed to offices in places like...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
21/10/2025
0

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa...

IZIHERUKA

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri Minisiteri akurikiranyweho gusambanya abakobwa
MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

by radiotv10
21/10/2025
0

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
Is remote work changing how Kigali residents live?

Is remote work changing how Kigali residents live?

21/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

21/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abigaragambirizaga ikindi cyugarije Abanyekongo kitari intambara bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambirizaga ikindi cyugarije Abanyekongo kitari intambara bahuye n’uruva gusenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye ku rubanza ruregwamo uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahamijwe gusambanya umwana

Icyibanzweho mu biganiro byahuje Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa ubwo hakirwaga Umujenerali wazo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.