Monday, September 9, 2024

Ibyagaragaye kuri Tshisekedi byatumye yongera kwibazwaho ku migambi ye ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hagaragaye ifoto igaragaza Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ari kumwe na Eugene Gasana wigeze guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, ubu usigaye ari mu barurwanya, bicaranye mu ifuteye, bigaragara ko hari ibyo baganiriye.

Eugene Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York, yavuye muri izi nshingano muri 2016 ahita yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za America, aza no kwifatanya n’abarwanya u Rwanda.

Uyu mugabo uzwi kuba ari umwe mu banzi b’ubutegetsi bw’u Rwanda, yagaragaye ari kumwe na Perezida wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na we umaze iminsi agaragariza u Rwanda, urwango arufitiye.

Uyu Munyarwanda Eugene Gasana usanzwe akorana bya hafi n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bivugwa ko yageze i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC, ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023.

Bwaracyeye ejo hashize ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi, yakirwa na Perezida Felix Tshisekedi, ari na bwo hafashwe ifoto ikomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ifoto igaragaza aba bombi bicaye mu ntebe imwe, bigaragara ko baganiriye ku ngingo bavugaho rumwe, aho inyuma yabo haba hari ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Felix Tshisekedi wigeze kuvuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, yavuzweho kwemerera abatavuga rumwe n’u Rwanda, ubufasha bwo kugira ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa cya Tshisekedi, banenze uburyo akomeje kwiyegereza abanzi b’u Rwanda, aho gushaka icyatuma Igihugu cye kigira amahoro.

Uwitwa Mugenzi Felix yagize ati “Umwe mu barwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yahawe ikaze i Kinshasa. Ninde wabwiye Tshisekedi ko gutumira abarwanya u Rwanda bizamufasha guha amahoro Uburasirazuba bwa DRC?”

Tshisekedi akomeje kwiyegereza abatuvuga rumwe n’u Rwanda n’abatarwifuriza ineza, kugira ngo na we arebe uko yakomeza gushakisha aho amenera ngo agere ku ntego ze, ari na byo bikekwa ko byatumye ahura n’uyu munyapolitiki Eugene Gasana.

Eugene Gasana yinjiye mu bagambirira inabi u Rwanda, nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuruhagararira mu UN, kubera imyitwarire mibi yavugwagaho.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akunze guha ubutumwa abagambirira inabi u Rwanda, ko batazabigeraho ndetse n’ababashyigikiye, bazakomeza kumera nk’abavomera mu kiva.

Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kubwira abifuza kuba bashoza intambara ku Rwanda, ko bisa nk’inzozi kuko inzego z’umutekano z’iki Gihugu zifite ubushobozi buhanitse bwo guhangana n’abahirahira kugihungabanyiriza umutekano.

Thisekedi yaganiriye n’umwe mu banzi b’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts