Abigaragambirizaga ikindi cyugarije Abanyekongo kitari intambara bahuye n’uruva gusenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zataye muri yombi abantu 20 bagize uruhare mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta, bamaganaga ikibazo cy’imibereho ikomeje kuba ingorabahizi.

Aba batajya imbizi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi biriwe i Kinshasa mu murwa mukuru, mu myigaragambyo bamagana uburyo Leta itari kwita ku kibazo cy’imibereho ihenze, umutekano mucye mu burasirazuba wabaye agatereranzamba n’imitegurire idahwitse y’amatora y’umukuru w’Igihugu azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Izindi Nkuru

Abantu 37 barimo Abapolisi 23 bayikomerekeyemo ubwo inzego zageragezaga kubatatanya, hiyongereyeho abanyamakuru bakubiswe iz’akabwana.

Polisi yavuze ko yataye muri yombi abarenga 20 barimo abayobozi bakuru muri ayo mashyaka ane atavuga rumwe na Leta yari yishyize hamwe, ngo bagiye kuryozwa kuba ba gashozamvururu zateje akaga mu Gihugu.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru