Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Kagame yaganiriye na Macky Sall wemeje ko ataziyamamariza kongera kuyobora Senegal

radiotv10by radiotv10
05/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yaganiriye na Macky Sall wemeje ko ataziyamamariza kongera kuyobora Senegal
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko hanze y’u Rwanda, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall uherutse gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.

Amakuru dukesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, avuga ko “Perezida Macky Sall yaje ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor mu masaha y’umugoroba kugira ngo yakire mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, bitangaza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro by’igihe gito na Macky Sall.

Umukuru w’u Rwanda kandi yahise yerecyeza mu Birwa bya Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Caribbean uzwi nka CARICOM, unizihiza isabukuru ya 50.

Amakuru dukesha Perezidansi y’u Rwanda yatambutse ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, avuga ko Perezida Kagame yageze muri Port of Spain, umurwa Mukuru wa Trinidad and Tobago.

Macky Sall yakiriye Perezida Paul Kagame nyuma y’igihe gito, uyu Mukuru wa Senegal atangaje ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha wa 2024.

Macky Sall yavuze ko nubwo Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye rimwemerera kongera kwiyamamaza, ndetse ko hari benshi bari bamushyigikiye banifuza ko yiyamamaza, ariko ko atazahatana muri aya matora.

Ni icyemezo cyatunguye benshi yaba Abanya-Senegal ndetse n’abandi bo mu Bihugu binyuranye, bari bategereje icyemezo cye ku kuba aziyamamaza.

Perezida Macky Sall w’imyaka 61 y’amavuko yari yatorewe manda ya mbere muri Mata 2012, yongera gutorwa muri Gashyantare 2019.

Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Léopold Sedar Senghor
Macky Sall yaje kumwakira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ko atakomeza kwihanganira ibyagwingije ‘Football’ n’icyo agiye gukora

Next Post

Kamonyi: Uko abasore babiri bibye 4.000.000Frw baguwe gitumo bakiyafite

Related Posts

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

IZIHERUKA

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi
AMAHANGA

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

24/10/2025
Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Uko abasore babiri bibye 4.000.000Frw baguwe gitumo bakiyafite

Kamonyi: Uko abasore babiri bibye 4.000.000Frw baguwe gitumo bakiyafite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.