Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda usanzwe akina Karate yateye intambwe muri uyu mukino

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, SIPORO
0
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda usanzwe akina Karate yateye intambwe muri uyu mukino
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, akaba asanzwe akina umukino wa Karate, anafitemo umukandara wo hejuru, yinjiye mu cyiciro cy’abafite umukandara wa Dan ya kabiri.

Ni umukandara uza wiyongera ku w’umukara, uri no mu mikandara yo hejuru mu mukino wa Karate, aho Minisitiri Ngabitsinze yari asanganywe uyu w’umukara na Dan imwe, ubu hakaba hiyongereyeho iya kabiri.

Iki cyiciro yakinjiyemo nyuma yo gutsinda ikizamini gituma abakina uyu mukino bakinjiramo, mu mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali mu cyumweru gishize, agasozwa ku Cyumweru, tariki 20 Kanama 2023.

Ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, ni bwo habaye iki kizamini mu ishuri rya Lycée Notre Dame des Anges i Remera ahabereye aya mahugurwa yitabiriwe n’abarenga 150 barimo n’abaturutse mu Bihugu byo muri aka karere.

Abakoze ibizamini bibinjiza mu bindi byiciro, ni 10, barimo uwakoreye umukandara wa Dan ya mbere, na bane bakoreye Dan ya kabiri barimo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ndetse na batanu bakoreye umukandara wa Dan ya gatatu.

Umwarimu mpuzamahanga mu mukino wa Karate, Denis Houde ukomoka muri Canada, ufite umukandara wa Dan ya karindwi, ni we watanze aya mahugurwa, wanagaragaje ko uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda, akurikije urwego abawukina bariho n’ubumenyi bagaragaza.

Muri 2020 ubwo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yari akiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko umukino wa Karate ufasha ubwonko bw’umuntu gukora neza, ndetse bigasagurira n’umubiri na wo ukarushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Minisitiri Ngabitsinze yakoze ikizamini cya Karate kimwinjiza mu kindi cyiciro
Yakoranye n’abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 8 =

Previous Post

Icyatumye abahanzi Nyarwanda bashyirirwaho umwihariko mu bihembo bikomeye bitanzwe bwa mbere cyamenyekanye

Next Post

U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w’Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

Related Posts

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

Umunya-Slovénie Tadej Pogačar, umwe mu bakinnyi b’amagare bakomeye ku Isi muri iki gihe, yamaze kugera mu Rwanda aho aje kwitabira...

Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

by radiotv10
19/09/2025
0

One of the most beautiful  events in the life of a human being is a wedding. It has traditionally been...

IZIHERUKA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi
MU RWANDA

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w’Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

U Rwanda rwinjiye mu by’urupfu rw’umukinnyi w'Umuryanyarwanda waguye muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.