Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Soudan: Imibare iteye inkeke y’abamaze kugwa mu ntambara ikomeje kuraswamo ibisasu biremereye

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Soudan: Imibare iteye inkeke y’abamaze kugwa mu ntambara ikomeje kuraswamo ibisasu biremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mezi ane hadutse intambara muri Sudani ishyamiranyije igisirikare cya Leta n’umutwe bamaze iminsi bakozanyaho, harabarwa abantu ibihumbi bitanu bamaze kuyiburiramo ubuzima.

Iyi mibare yatangajwe nyuma y’uko kuri iki Cyumweru, hari abandi bantu batanu basize ubuzima mu gitero cy’ibisasu byarashwe ku nyubako iri mu murwa mukuru wa Khartoum.

Ibi bisasu n’ubundi byarashwe ubwo ingabo za Leta zari mu mirwano n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces, bihitana abo bantu batanu b’abasivile, barimo abana babiri.

Ni nyuma y’umunsi umwe gusa abandi 20 bishwe n’ibisasu byarashwe n’indege mu majyepfo y’uyu mujyi wa Khartoum.

Ikinyamakuru The African News cyatangaje ko imibare y’abahitanywe n’iyi mirwano yo kuri iki cyumweru ishobora kwiyongera, bitewe n’uko abakomeretse ari benshi nubwo kitatangaje umubare wabo.

Kuva imirwano yatangira ku itariki 15 z’ukwezi kwa Kane k’uyu mwaka, nibura abaturage b’abasivile basaga 5 000 nibo bamaze kuhasiga ubuzima.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 7 =

Previous Post

Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

Next Post

Bazi kurimba: Uko abakinnyi b’Amavubi bagiye mu mwihero w’umukino udafite icyo uvuze (AMAFOTO)

Related Posts

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bazi kurimba: Uko abakinnyi b’Amavubi bagiye mu mwihero w’umukino udafite icyo uvuze (AMAFOTO)

Bazi kurimba: Uko abakinnyi b’Amavubi bagiye mu mwihero w’umukino udafite icyo uvuze (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.