Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaturanyi ba Kazungu ukekwaho ibyateye benshi ikikango bahishuye ibindi byabaye mbere

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abaturanyi ba Kazungu ukekwaho ibyateye benshi ikikango bahishuye ibindi byabaye mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturanyi ba Kazungu Denis ukekwaho kwica abakobwa benshi akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, bavuga ko na mbere hari umukobwa wigeze gutakira mu nzu ye, bagahurura, akabona uko amucika, akavayo avuga ko yahabonye ibimenyetso by’abishwe, ariko inzego zikajya kuhasaka zikabibura.

Inkuru ya Kazungu Denis utuye mu Mudugudu wa Gishikiri mu Kagari ka Busanza, yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo hirya y’ejo hashize, hari ku wa Kabiri, ubwo yatahurwaga ko mu gikoni cy’inzu abamo, habonetse imirambo y’abantu bataramenyekana umubare, bikekwa ko ari abakobwa yishe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukiri mu iperereza, ruvuga ko ukekwa yiyemerera ko aba bantu yishe, ari abakobwa babaga bahuriye mu tubari, akabatahana nk’abagiye kwishimishanya, ubundi akabiba, yarangiza akabica.

Inzu Kazungu yabagamo

Abaturanyi bamugizeho amakenga mbere

Bamwe mu baturage bo muri aka gace Kazungu atuyemo, bavuze ko na mbere hari umukobwa watakiye iwe mu nzu, ubundi bagahurura ngo baze kureba ibibaye.

Umwe witwa Nirere Chantal yagize ati “Bumvise induru ubwa mbere baraceceka, ubwa kabiri bahita baza biruka, baje kureba uwo muntu uri kuvuza induru, kubera ko bari abadamu gusa kuko abagabo bari bagiye mu kazi, bateye amabuye hejuru y’ibati.”

Uyu muturage avuga ko ubwo bateraga amabuye hejuru y’inzu yabagamo Kazungu, yasohotse, akababaza impamvu bari kumubangamira, bakamubwira ko bashaka umuntu uri kuvugiriza induru mu nzu ye, akababwira ko ntawe.

Ngo basubiyeyo ariko bahita bongera bumva akaruru, baragaruka batera amabuye, noneho Kazungu ashaka kujya guhangana n’abo baturage, ari na bwo uwo mukobwa watabazaga yahise abona uko asohoka, aramucika.

Ati “Yarirukanse ahita ajya mu rugo rwa bariya bamama, umumama umwe afata igiti aravuga ati ‘njyewe ubu yageze mu rugo rwanjye wibeshye umukoreho’, arangije ahita avuga ngo ‘ntureba ibintu unkoreye’ ngo ‘nawe ufite umukobwa nzakwereka’, ngo ‘n’izi hene zanyu ziza hano, ngo nzafata imwe ngo nyice nindangiza nyimanike ku ipoto’ ngo ‘nzabereke uko umukobwa wanyu nzamugira’.”

Aba baturage bavuga ko uwo mukobwa wari uri gutakira mu nzu ya Kazungu, yasohotse mu nzu yambaye ubusa, agatabarwa n’abo baturage bamuhaye utwenda two kwikinga ku mubiri.

Dukuze Eric, undi muturage uzi iby’uwo mukobwa, avuga ko icyo gihe inzego zanaje zigafata Kazungu zikamuta muri yombi, ariko ko yahise arekurwa.

Yagize ati “Yahise ajya mu buyobozi, baraza barareba, baravuga bati ‘uriya yari indaya bumvikanaga’ bashaka ibimenyetso by’ibyo yavuze barabibura, birangira gutyo, umuntu amaramo ibyumweru bibiri, araza.”

Aba baturage bavuga ko uwo mukobwa yanavugaga ko yabonye uduhanga tw’abantu bishwe mu nzu ya Kazungu, ariko ubuyobozi bukaba bwaratubuze. Bagakeka ko Kazungu yahise aduhisha mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso.

Aho yabashyinguraga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Hasohotse amakuru atunguranye anibazwaho ku wabaye Perezida wa America

Next Post

Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.