Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bivugwa ko yohereje umugore we mu butumwa nk’uri mu bahagarariye u Rwanda, yagejejwe imbere y’Urukiko abyisobanuraho.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Munyankindi Benoit; yatawe muri yombi, tariki 21 Kanama 2023, akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, Ubushinjacyaha bwagejeje Munyankindi Benoit imbere y’Urukiko rw’Ibanze, kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufunga by’agateganyo uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWACY, bwagaragaje impamvu zikomeye, buheraho bumusabira ko yafatirwa iki cyemezo.

Bwavuze ko Munyankindi Benoit yakoresheje ububasha bwe, agashyira umugore we Uwineza Providence ku rutonde rw’abagomba kujya mu irushanwa ryabereye muri Ecosse.

Ubushinjacyaha buvuga ko yagendeye ku marangamutima, agafahsa umugore we kujya muri iryo rushanwa agendeye ku bubasha afite, ndetse ko uwo mugore we yagiye nk’umwe mu bagiye bahagarariye u Rwanda, ngo kuko yagiye afite ikarita yanditseho ‘Official delegate’.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu Munyamabanga wa FERWACY yashakiye Visa umugore ndetse akagenda ari kuri urwo rutonde, nyamara ngo atari akwiye kugenda, bwasabye Urukiko kwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho, rukemeza ko afungwa by’agateganyo.

Uregwa waburanye ahakana ibyo ashinjwa, yavuze ko umugore we asanzwe afite ikipe ahagarariye ya Nyabihu, ndetse ko ari muri urwo rwego yagiye muri ririya rushanwa, kuko iyo kipe na yo yari ifite abakinnyi barigiyemo.

Munyankindi Benoit wavugaga ko Uwineza Providence [umugore we] yaragiye muri iryo rushanwa, yaragiye kureba urwego rw’abana b’ikipe yari ahagarariye no kwiga kugira ngo banitegure shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda muri 2025.

Uregwa yavuze kandi ko hari n’inama yabereye i Musanze itegura iri rushanwa ryagiyemo Providence, aho byanavuzwe ko n’umuturage usanzwe, yemerewe kuba yaherekeza abakinnyi bari bagiye muri iryo rushanwa, kandi ko FERWACY yagombaga kumufasha.

Yavuze ko na Providence yafashijwe guhabwa ubutumire [invitation] na FERWACY, ubundi ibindi byose akabyishakira, kuko yishakiye Visa ndetse akaniyishyurira amafaranga y’urugendo.

Benoit wavugaga ko Providence adakwiye kurebwa mu ishusho y’umugore we muri uru rugendo, ahubwo ko yagakwiye gufatwa nk’uwari uhagariye ikipe yari ifite abakinnyi bagiye muri ririya rushanwa, yasabye Urukiko gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwahise rupfundikira uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ruvuga ko ruzasomwa umwanzuro warwo mu cyumweru gitaha tariki 12 Nzeri 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

Next Post

Nubwo dusezerewe ariko ntacyahungabanya Igihugu cyacu duhari- Gen (Rtd) Kabarebe

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

Nubwo dusezerewe ariko ntacyahungabanya Igihugu cyacu duhari- Gen (Rtd) Kabarebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.