N’ubwo hashize amezi atatu (3) ku gihe ntarengwa ngo u Rwanda na IMF bemeranije ko bagomba kugaragaza raporo ku mikoreshereze y’amafaranga asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika u Rwanda rwahawe mu mujyo wo kurwanya COVID-19, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta avuga ko atigeze asabwa gukora iyi raporo.
Umwaka wa 2020 warangiye ikigenga mpuzamahanga cy’imari (IMF) gihaye u Rwanda miliyoni 220.06 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyari 216,453,216,000.
Aka kayabo kinjiye mu Rwanda mu mujyo wo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku mibereho y’abaturage. Gusa mu kwezi k’Ukuboza 2020, IMF yagaragaje ko u Rwanda rwabemereye ko aya mafaranga azakoreshwa neza kubera ko ngo amasoko ya leta asigaye atangirwa ku ikoranabuhanga. Ndetse ngo n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta azakoresha ubwigenge bwe akora igenzura ry’imikoreshereze yayo ndetse bemeranya ko igomba gutangwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2021.
Nyuma y’amezi atatu arenze ku gihe ntarengwa cyo kugaragaza iyi raporo, Obadiah Biraro, umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya leta yabwiye RadioTV10 ko abafite inyungu muri iyo raporo ari IMF na Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).
Abajijwe niba hari urwego rwaba rwarigeze rumusaba gukora iryo genzura yavuze ko yakoze raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa leta muri rusange.
“Tariki 11 Gicurasi 2021, umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yatanze raporo mu nteko ( inteko ishingamategeko) bayijyaho impaka amasaha atatu. Igisubizo cyoroshye ni uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yatanze raporo y’ingengo y’imari ya leta yose yakoreshejwe.” Biraro
Obadiah Biraro umugenzuzi mukuru w’imari n’umutungo bya leta
Obadiah Biraro abajijwe niba raporo kuri iyi mikoreshereze y’inguzanyo u Rwanda rwahawe na IMF ishobora gukorwa mu buryo butandukanye n’iyatanzwe ku ngengo y’imari y’igihugu, yavuze ko ibyo bigomba kubazwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi kubera ko ari yo yiyemeje icyo gikorwa.
N’ubwo bagaragaza ko raporo y’aya mafaranga ishobora kuba ikubiye mu yatanzwe mu mikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta y’umwaka wa 2020/2021, umwaka wanarangiranye n’itariki ya 31 Kamena 2020.
Icyiciro cya nyuma cy’amafaranga angana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika IMF yahaye u Rwanda yatanzwe kuya 11 Kamena 2020 kandi umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yivugira ko raporo y’imikoreshereze y’imari ya leta yayitanze kuya 11 Gicurasi 2021.
Ibi bivuze ko ishobora kuba itarimo aya mafaranga yakiriwe mu kwezi kwa Kamena. Kuri iyi ngingo twagerageje kubaza Minisiteri y’imari n’igenamigambi, niba ibyo bemereye IMF bikubiye muri iyi raporo ariko ntibyakunze nka RadioTv10 tubibonera igisubizo.
Inkuru ya Nzabonimpa David/RadioTv10 Rwanda