Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyafatishije umugore ukekwaho kwiba ihene akayibaga cyumvikanamo gukunda akaboga

radiotv10by radiotv10
18/09/2023
in MU RWANDA
0
Icyafatishije umugore ukekwaho kwiba ihene akayibaga cyumvikanamo gukunda akaboga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yasanganywe inyama z’ihene bikekwa ko yayibye akayibaga ubundi akayimanika mu gisenge ngo azajye arya inyama buhoro buhoro.

Uyu mugore yafashwe nyuma y’uko hari umuturage wo mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, ubuze ihene ariko ikaburirwa irengero, akiyambaza abaturanyi n’inzego ngo bamufashe gushakisha.

Iryo tungo ryari ryabuze ku wa Kane w’icyumweru twaraye dusoje, ryakomeje gushakishwa n’abaturage, baje kumva impumuro y’inyama mu nzu y’uyu mugore nyuma y’iminsi ibiri ryarabuze, bagahita bamutahura.

Kabera Canisius uyobora Umurenge wa Nkotsi, yemeye amakuru y’ifatwa ry’uyu mugore wasanganywe ihene yari yarabaze.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nkotsi, yavuze ko ubwo abaturage bashakishaga iyi hene, baje kumva impumuro y’inyama mu nzu y’uwo muturage.

Ati “Byaje kurangira umwe arebye muri Plafond (igisenge) asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe.”

Uyu mugore akimara gufatwa, yashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo zikore iperereza kuri iki cyaha akekwaho cyo kwiba itungo ry’umuturage mugenzi we.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko umuturanyi wabo yari yabiyambaje ubwo yaburaga itungo rye, ariko bamwe bakavuga ko bari baribonye rigendagenda mu ngo z’abaturage, aho rigeze bakarihinda, ku buryo ryageze mu rugo rw’aho ryafatiwe we agahita aribaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − thirteen =

Previous Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’impuguke zimugira inama zirimo D.Kaberuka n’inzobere mpuzamahanga

Next Post

Uwigishije muri kaminuza wagizwe umwere ku gusambanya umukozi wo mu rugo yagarutse imbere y’Urukiko

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigishije muri kaminuza wagizwe umwere ku gusambanya umukozi wo mu rugo yagarutse imbere y’Urukiko

Uwigishije muri kaminuza wagizwe umwere ku gusambanya umukozi wo mu rugo yagarutse imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.