Umugore wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yasanganywe inyama z’ihene bikekwa ko yayibye akayibaga ubundi akayimanika mu gisenge ngo azajye arya inyama buhoro buhoro.
Uyu mugore yafashwe nyuma y’uko hari umuturage wo mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, ubuze ihene ariko ikaburirwa irengero, akiyambaza abaturanyi n’inzego ngo bamufashe gushakisha.
Iryo tungo ryari ryabuze ku wa Kane w’icyumweru twaraye dusoje, ryakomeje gushakishwa n’abaturage, baje kumva impumuro y’inyama mu nzu y’uyu mugore nyuma y’iminsi ibiri ryarabuze, bagahita bamutahura.
Kabera Canisius uyobora Umurenge wa Nkotsi, yemeye amakuru y’ifatwa ry’uyu mugore wasanganywe ihene yari yarabaze.
Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nkotsi, yavuze ko ubwo abaturage bashakishaga iyi hene, baje kumva impumuro y’inyama mu nzu y’uwo muturage.
Ati “Byaje kurangira umwe arebye muri Plafond (igisenge) asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe.”
Uyu mugore akimara gufatwa, yashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo zikore iperereza kuri iki cyaha akekwaho cyo kwiba itungo ry’umuturage mugenzi we.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko umuturanyi wabo yari yabiyambaje ubwo yaburaga itungo rye, ariko bamwe bakavuga ko bari baribonye rigendagenda mu ngo z’abaturage, aho rigeze bakarihinda, ku buryo ryageze mu rugo rw’aho ryafatiwe we agahita aribaga.
RADIOTV10