Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in MU RWANDA
0
Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Muremge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, baravuga ko kubona aho bashyingura ababo bitabye Imana, bisaba ubushobozi buhambaye, ku buryo hari abagura ubutaka n’abaturage bagenzi babo bwo gushyinguramo.

Izi mbogamizi zo kubura aho gushyingura, zituruka ku kuba muri aka gace hagizwe n’urutare, ndetse hakaba hatari irimbi rusange.

Batanga urugero rw’umuturage uherutse kwitaba imana, ariko bakabanza kubura aho bamushyingura, n’aho bahaboneye bigasaba ubushobozi bwinshi umuryango we.

Umuturage umwe yagze ati “Nk’umugabo wa hano Theogene aherutse kugira ikibazo yapfushije umuntu kubera ko we yari umwimukira abura ahantu amushyingura, abajije Umurenge bamubwira ko nta rimbi rusange baratanga, baramubwira bati ‘iyeranje’ ajya kugura n’abaturanyi.”

Uyu Hagenimana Theogene wapfushije umuvandimwe we tariki 04 Ukwakira, yabwiye RADIOTV10 ko yabuze aho ashyingura uwe bitewe nuko acumbitse kandi ko naho yaguze ngo ari umujyi.

Ati “Nibwo naje kugira amahirwe mbona umuvandimwe arambwira ati ‘urampa amafaranga ibihumbi 30 nkwereke aho ushyingura umuntu wawe’ ku bwo kumfasha.”

Nisesuye Clementine na we yemera ko yagurishije Hagenimana Theogene aho gushyingura.

Ati “Ndavuga nti ‘aho kugira ngo umuntu ababorere aho’ n’ubundi aboze ntacyo byamarira ayo mafaranga ibihumbi 30 umugore yanze umugabo yayemeye (abo yabanje kujya gushaka aho gushyingura) nanjye nimuyampe nk’agasabune ntakibazo muze muhambe umuntu wanyu ntacyo bitwaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira yabwiye RADIOTV10 ko bagiye kwihutira gushyiraho irimbi rusange nkuko biri mu gishushanyo cy’Akarere.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Hagaragajwe icyakorwa cyatuma Abanyarwanda bose babasha gutunga ‘Smartphone’

Next Post

Uko hakozwe operasiyo yo gufata umusore wakoze ubujura izuba riva n’icyamufatishije

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hakozwe operasiyo yo gufata umusore wakoze ubujura izuba riva n’icyamufatishije

Uko hakozwe operasiyo yo gufata umusore wakoze ubujura izuba riva n’icyamufatishije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.