Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe ikikango cy’igishobora kuvuka mu ntambara ya Israel na Hamas

radiotv10by radiotv10
23/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe ikikango cy’igishobora kuvuka mu ntambara ya Israel na Hamas
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ingabo za Israel zigabye ibitero mu Ntara ya Gaza, muri Syria no ku mupaka wa Libani, hari impungenge ko intambara ihanganishije Israel na Hamas, ishobora gukwira mu Bihugu byose byo mu burasirazuba bwo hagati.

Hamas yatangaje ko abantu 55 baguye muri ibyo bitero byagabwe na Israel mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru mu Ntara ya Gaza.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru Igikomangoma Turki al-Faisal cya Arabia Saudite, yavuze ku rugomo rurimo kuba mu Burasirazuba bwo Hagati, yamagana ku mugaragaro Hamas na Israel ku kugaba ibitero ku basivile.

Yavuze ko nta butwari bwabaye ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gitunguranye kuri Israel, na yo ikayitura kuyigabaho intambara ititaye ku baturage b’abasivili bazahasiga ubuzima.

Yashimangiye ko icyabayeho gusa ari uko abantu bahapfiriye, anenga iyi myitwarire, ndetse asaba Israel guhagarika iyi ntambara kuko iri kugwamo inzirakarengane nyinshi.

Uretse igikomangoma cya Arabia Saudite, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hussein Amir-Abdullahian, yatangaje ko atewe impungenge n’iyi ntambara, avuga ko Israel iramutse ikomeje kugaba ibi bitero, ibintu bizarushaho kuzamba ndetse bikadogera mu karere k’uburasirazuba bwa hagati.

Hussein yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo iri kwenyeza umuriro muri iyi ntambara, kubera imfashanyo ya gisirikare iri guha Israel.

Arabishingira ku magambo Perezida Joe Biden yavuze mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko muri Israel, akizeza Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ko America izakora ibishoboka byose igafasha Israel kurandura burundu umutwe wa Hamas yise uw’iterabwoba.

Nubwo Ibihugu byo mubarabu biri kugaragaza impungenge kuri iyi ntambara, Benjamin Netanyahu we akomeje umugambi wayo wo kugaba ibitero ku ntara ya Gaza, ku buryo kuri iki Cyumweru yanatangaje ko intambara barimo ari iyo gupfa no gukira, asaba ingabo n’abaturage ba Israel kwikiza umwanzi ari we Hamas.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + one =

Previous Post

Ubushishozi bw’umuturage bwatumye hatahurwa ibitemewe byari mu gafuka

Next Post

BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Undi ‘Mayor’ w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

BREAKING: Undi 'Mayor' w’Akarere kamwe ko mu Rwanda yegujwe hanavugwa impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.