• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Myugariro Mendy nyuma yo kugirwa umwere ashobora kuzishyurwa akayabo k’amamiliyoni na ManCity

radiotv10by radiotv10
22/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Myugariro Mendy nyuma yo kugirwa umwere ashobora kuzishyurwa akayabo k’amamiliyoni na ManCity
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Benjamin Mendy wahoze ari myugariro wa Manchester City agizwe umwere ku byaha byo gufata ku ngufu abagore, agiye kujyana mu nkiko iyi kipe itaramwishyuye imishahara yo kuva muri 2021.

Ni imishahara ibarirwa muri za miliyoni z’ama-Pounds dore ko Manchester City yishyuraga Mendy ibihumbi 100 by’amapounds [arenga miliyoni 100 Frw] buri cyumweru.

Ni mu gihe iyi kipe itamuhembye imishahara ye kuva mu mpeshyi ya 2021 kugeza muri Kemena uyu mwaka wa 2023, ubwo amasezerano ye muri iyi kipe yarangiraga.

Manchester City yahise imuhagarika kuva muri iyo mpeshyi ya 2021 ubwo yakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, akaba yarabigizweho umwere muri Mutarama uyu mwaka.

Itangazo ryasohotse mu izina rya Mendy ryatambutse mu bitangazamakuru nka Sky Sports, rigira riti “Ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester City ntiyigeze yishyura umushahara n’umwe Mendy kuva muri Nzeri 2021, nyuma y’uko arezwe ibyaha binyuranye yagizweho umwere ubugirakabiri, kugeza ku irangira ry’amasezerano ye muri Kamena 2023.”

Benjamin Mendy wari ukurikiranyweho ibyaha bitandatu bijyanye no gufata ku ngufu abagore bane, yabigizweho umwere muri Mutarama uyu mwaka, aho we yanaburanye abihakana, avuga ko ibyo yashinjwaga byabaye ku bwumvikane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 13 =

Previous Post

Muri ruhago hakiriwe inkuru itunguranye yerecyeye ba kizigenza b’umupira w’amaguru ku Isi

Next Post

U Rwanda n’u Bwongereza batangiye kuganira ku bigomba gukorwa ngo Abimukira boherezwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
U Rwanda n’u Bwongereza batangiye kuganira ku bigomba gukorwa ngo Abimukira boherezwe

U Rwanda n’u Bwongereza batangiye kuganira ku bigomba gukorwa ngo Abimukira boherezwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.