Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari wakoze isoko ry’urumogi mu ishyamba yafatiwe rimwe n’uwari ufite urwuzuye umufuka

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwari wakoze isoko ry’urumogi mu ishyamba yafatiwe rimwe n’uwari ufite urwuzuye umufuka
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rurimo urwuzuye umufuka, n’udupfunyika 111 tw’iki kiyobyabwenge, byari bifitwe n’abarimo uwari uri kurucururiza mu ishyamba riherereye munsi y’isoko rya Ruhango mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Uyu wafatiwe mu ishyamba riri munsi y’isoko mu Mudugudu wa Ruhango mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, yari ari gucururiza urumogi muri iryo shyamba, aho yari asigaranye udupfunyika 111 twarwo.

Yafashwe mu gitondo saa moya, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yariho acururiza uru rumogi mu ishyamba, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Kuri uwo munsi kandi, mu Mudugudu wa Mishenyi mu Kagari ka Karambi mu murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, hafatiwe umugabo w’imyaka 25 wari ufite umufuka wuzuye urumogi rupima ibilo 20, arutwaye kuri moto.

Uyu wafashwe ari gukwirakwiza urumogi, yari amaze kurwinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Nyagatare, akaba yari kumwe na mugenzi we, wahise acika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi yamenye amakuru y’aba bagabo barimo bakwirakwiza ibi biyobyabwenge mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

SP Hamdun Twizeyimana yagize ati “baje gufatirwa mu Kagari ka Karambi, habanza gufatwa moto y’uwari imbere wahise ayivaho ariruka, asiga mugenzi we, ari na we wari uhetse umufuka wari urimo urwo rumogi.”

Uyu mugabo wafashwe ndetse na moto ebyiri, byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + seven =

Previous Post

Ibivugwa ku mpfu z’inkurikirane z’abantu bane mu Kagari kamwe barimo abavandimwe bapfuye urw’amayobera

Next Post

CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w’ishiraniro

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w’ishiraniro

CECAFA U18: Menya impumeko iri mu Mavubi agiye guhura na Uganda mu mukino w'ishiraniro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.