Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Israel Mbonyi yongeye gukora ibyashobora abahanzi bacye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/12/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Israel Mbonyi yongeye gukora ibyashobora abahanzi bacye mu Rwanda

Israel Mbonyi yongera guca impaka

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, Israel Mbonyi, yongeye kuzuza BK Arena mu gitaramo ngarukamwa ‘Icyambu Live Concert’, nk’uko byari bimeze mu gitaramo nk’iki umwaka ushize.

Uyu muhanzi ukunzwe n’ingeri zose, yaba abakijijwe n’abadakijijwe, abato n’abakuru, yakoze iki gitaramo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo Abaturarwanda bifatanyaga n’abatuye Isi mu kwizihiza umunsi wa Noheli wibutsa Abakristu ivuka rya Yezu.

Muri iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro izwi nka BK Arena, abantu bari bakubise buzuye, dore ko batangiye kuhagera izuba rikiva mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere.

Israel Mbonyi wabanje guharurirwa inzira y’urubyiniro n’umuhanzi Yvan Ngenzi, yaje kuza ku rubyiniro mu masaha ya kare ubwo yinjiraga aririmba indirimbo ye yisa ‘Nk’umusirikare’ yanitiriye album aherutse gushyira hanze.

Ubwo yageraga ku rubyiniro, byabaye nk’ibihindura isura, kuko abitabiriye iki gitaramo bose bahagurukiye rimwe bagaragaza akanyamuneza kadasanzwe.

Uyu muhanzi na we uzi kuzamura ijwi rikirangira, yakomereje ku ndirimbo ze zirimo iyo yise ‘yaratwimanye’, yaririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi kandi wanaririmbye indirimbo ze zamenyekanye mu gihe cyo hambere, yananyuzagamo akaririmba indirimbo ze nshya ziganjemo izo mu rurimi rw’Ikiswahili nka ‘Nina Siri’ imaze kuba ikimenyabose muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yasoreje ku ndirimbo yise ‘Number one’ na yo yakunzwe n’abatari bacye, banabigaragarije mu kuyimusaba, ubwo bifuzaga indirimbo asorezaho, bose bagahuriza kuri iyi.

Iki gitaramo cyanitabiriwe n’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, cyagaragayemo n’abahanzi bakomeye bari baje nk’abitabiriye igitaramo, barimo umuhanzi The Ben uri mu kwezi kwa buki, ndetse n’Umunya-Tanzania Ommy Dimpoz ufite izina rikomeye mu karere.

The Ben ari mu baje mu gitaramo (Photo/Inyarwanda)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + three =

Previous Post

Imbere y’imbaga y’Abakristu Karidinali Kambanda yamaganiye kure ibyo guha umugisha abatinganyi

Next Post

Ubutumwa bwagaragaye muri telefone y’ukekwa ko yiyahuye bwumvikanamo igishobora kuba cyabimuteye

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwagaragaye muri telefone y’ukekwa ko yiyahuye bwumvikanamo igishobora kuba cyabimuteye

Ubutumwa bwagaragaye muri telefone y’ukekwa ko yiyahuye bwumvikanamo igishobora kuba cyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.