Mu karere ka Gatsibo gahunda y’ ishuri ry’umuryango mwiza iri gukoreshwa nk’intwaro yo guhangana no gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda bakiri bato.
Ibi bikaba ari bimwe mu bikorwa aka karere gaterwamo inkunga n’igihugu cya Swede binyuze mu mushinga wayo ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bimukorerwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo (PPIMA).
Johanna Teague (ubanza ibumoso) yabanje kugirana ibiganiro byihariye na CG Emmanuel K. Gasana (hagati) Guverineri w’intara y’iburasirazuba
Abakangurambaga b’ishuri ry’umuryango mwiza n’imwe mu ntwaro akarere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba kari kwifashisha mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu miryango harimo n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bakiri bato.
Aba bemeza ko binyuze mu bujyanama batanga ngo hari umusaruro umaze kuboneka mu miryango bamaze kuganiriza by’umwihariko ku kibazo cy’abanagavu baterwa inda bakiri bato.
Uwo twaganiriye yagize ati”Ishuri ry’umuryango mwiza riri gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo gikomeye dufite muri aka karere cy’abangavu baterwa inda bakiri bato abo rero turabegera tukabaganiriza tukabereka ingaruka bahura nazo ikindi kuko tuba tubana nabo tubahozaho ijisho nk’ababyeyi ikindi n’abagize ikibazo bagatwita ntitubatererana nabo turabakurikirana tukabafasha kwiyakira ariko twibanada cyane ko batazongera kugwa muri uwo mutego”
Nyuma yo gusura bimwe mu bimaze kugerwaho n’aba bajyanama b’ishuri ry’umuryango mwiza mu Karere ka Gatsibo, Johanna Teague uhagarariye igihugu cya Swede mu Rwanda ari nabo batera inkunga iyi gahunda yavuze ko ikibashishikaje ari ugufasha aba bagore kugira uruhare mu bibakorerwa no kwikemurira ibibazo bahura nabyo.
Ati”Mu bigaragara tubonye ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro mu baturage cyane ko iri gukorerwa mu basaga miliyoni ikindi tubonye n’uko byafashije abagore gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa no kubasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo”
Johanna Teague (ibumoso) ambasaderi wa Swede mu Rwanda
Binyuze mu mushinga wayo PPIMA igihugu cya Suwede kimaze guhuza abaturage bagera kuri 1,337,712 mu rwego rwo gubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa no kwishakamo ibisubizo bo mu turere 16.
Insanganyamatsiko ya “Ishuri ry’umuryango”
Ishuri ry’umuryango intwaro ikomeye yo kurwana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe
Inkuru ya Pacifique Ntakirutimana/RadioTV10