Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in AMAHANGA
0
Umunyamerikakazi ukekwaho kwica abana be babiri wafatiwe ku wundi Mugabane yatumye hibazwa byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’Umunyamerikakazi w’imyaka 35 ukekwaho kwikora mu nda akica abana be babiri; umuhungu n’umukobwa bataruzuza imyaka 10, yafatiwe muri hoteli y’i London mu Bwongereza, hibazwa uburyo yahageze kandi yari ari guhigishwa uruhindu.

Uwo mugore w’Umunyamerikakazi wahungiye mu Bwongereza nyuma yo kwivugana abana be babiri muri batatu afite, yafashwe yihishe muri Hoteli izwi nka Kensington hotel.

Uyu mugore witwa Kimberlee Singler, yajyanywe imbere y’Urukiko rwa Westminster ku wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024 aho asaba kutohereza iwabo muri Colorado kuburana kuri iki cyaha cyo kwihekura.

Umucamanza w’Urukiko rwo mu Bwongereza rwamuburanishije ku koherezwa mu Gihugu cye, yavuze ko yagiye mu Bwongereza “kuko yari azi neza ibigiye kumubaho.”

Yashakishwaga na Polisi yo muri Colorado imukurikiranyeho kwica abana be babiri barimo uw’umukobwa witwa Elianna w’imyaka icyenda ndetse n’uw’umuhungu witwa Aden w’imyaka irindwi, akekwaho kwica tariki 19 Ukuboza 2023.

Uwahoze ari umugabo we Kevin Wentz bari baratandukanye, ni we wabonye imibiri y’aba bana babo, mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri abivuganye.

Yafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, atabwa muri yombi n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenza ibyaha mu Bwongereza, kibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Nyuma y’ifatwa rye, hazamutse ibibazo byinshi, hibazwa uburyo yabashije gucika muri Leta Zunze Ubumwe za America akinjira mu Bwongereza, nyamara yari ashakishwaga kubera gukekwaho ubwicanyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 16 =

Previous Post

Tuwumenye ugitangira: Iby’ingenzi bihanzwe amaso muri 2024 buri Munyarwanda akwiye gutegereza

Next Post

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Chad: Uwagizwe Minisitiri w’Intebe ntibivugweho rumwe yahise ashyiraho Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.