• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kaze Cédric yagarutse ku ntebe y’abatoza ba Yanga SC

radiotv10by radiotv10
25/09/2021
in SIPORO
0
Kaze Cédric yagarutse ku ntebe y’abatoza ba Yanga SC
Share on FacebookShare on Twitter

Kaze Cédric wabayeho umutoza mukuru wa Yanga SC ariko akaza kwirukanwa muri Werurwe 2021, kuri ubu yagarutse muri iyi kipe mu mwanya w’umutoza wungirije bitandukanye n’uko byari bimeze ubwo yari umutoza mukuru.

Mu mpera z’Ukwakira 2020 nibwo Kaze yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza mukuru wa Yanga SC, gusa muri Werurwe 2021 nibwo iyi kipe yamuhambirije utwangushye asubira iwabo mu gihugu cy’u Burundi. Yahawe amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2021-2022.

Kaze uvuka mu gihugu cy’u Burundi, azaba yungirije Nasreddine Nabi umunya-Tunisia w’imyaka 56 wanatoje makipe nka Al Ahly na Al Merrickh.

Uretse Kaze wakiriwe bwa kabiri muri Yanga SC, iyi kipe kandi yakiriye Mwyinyi Zahera uzaba ashinzwe tekinike, umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Zahera yatoje Yanga SC mu 2018 ubwo yari mu mikino y’amatsinda yabanagamo na Rayon Sports.

Kaze Cédric na Mwinyi Zahera bakiriwe bwa kabiri muri Yanga SC mbere y’amasaha macye ngo bacakirane na Simba SC mu mukino w’igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (2021 Tanzania Super Cup).

Image

Kaze Cédric (Ibumoso) yongeye kwakirwa muri Yanga SC nyuma y’amezi atandatu

Image

Mwinyi Zahera (Ibumoso) nawe yongeye kwakirwa muri Yanga SC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

OFFICIAL: Ubumwe WBBC bwahindutse REG BBC nyuma 10

Next Post

AMAFOTO: Mbere yo gucakirana na Yanga SC, Simba SC yabonye umuterankunga wa miliyoni 800

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AMAFOTO: Mbere yo gucakirana na Yanga SC, Simba SC yabonye umuterankunga wa miliyoni 800

AMAFOTO: Mbere yo gucakirana na Yanga SC, Simba SC yabonye umuterankunga wa miliyoni 800

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.