Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi eshanu zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zafatiwe ibihano n’u Bushinwa nyuma y’uko zitahuweho kuba zaragurishije intwaro na Taiwan, hanatangazwa agaciro kazo kabarirwa mu mamiliyoni y’Amadolari.

Izo kompanyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zagurishije Leta ya Taiwan intwaro zifite agaciro ka Miliyoni 300 z’Amadora ya America.

Ibi bitangajwe mu gihe Taiwan irimo yitegurira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba tariki 13 Mutarama 2024.

Kuba Leta Zunze Ubumwe za America zaragurishije intwaro kuri Taiwan, abarebera hafi politike barabibona nk’icyasha gishobora gutuma havuka bundi bushya, umwuka utari mwiza hagati y’iki Gihugu n’u Bushinwa.

Iki kirwa cya Taiwan gisanzwe gifatwa n’u Bushinwa nk’ubutaka bwabwo, kabone nubwo yaba amahanga, na Taiwan ubwayo, bitabyemera kuko yo ivuga ko ari Igihugu cyigenga.

Muri Taiwan kandi hakomeje kugaragara ibikorwa byo gukaza umutekano, mbere gato y’uko haba aya matora, aho bamwe mu batuye kuri iki kirwa, bavuga ko batera itambwe bakabona intwaro zikomeye zirinda umutekano.

Abakorera ubukerarugendo muri iki kirwa kandi, bavuga ko ibikorwa byo gusaka abantu, byabaye nk’ibyikuba inshuro eshatu, ndetse n’aho bikorerwa hariyongera.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

DRCongo: Uwahatanye na Tshisekedi mu matora ibye byakomeye iwe hagoshwe n’ibifaru

Next Post

Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Related Posts

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.