Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA
0
Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwo muri Turkey rwahamije Mohammed Hassan Sheikh Mohamoud usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Somalia, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake umugabo wakoraga akazi ko gutwara ibintu kuri moto.

Ni icyaha cyabereye muri Instanbul muri Turkey ubwo umuhungu wa Perezida wa Somalia yari atwaye imodoka akagonga uwo mumotari bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwategetse ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 n’igice, icyakora ngo icyo gifungo ntazagikora kuko yatanze amande ya 910 USD.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza n’abaharanira inyungu z’abatwara moto muri Turkey bavuga ko urukiko rwabogamye ndetse ngo biteguye kujuririra iki cyemezo.

Bashinja Leta ya Turkey umubano wihariye na Somalia, bakavuga ko iyo bitaba ibyo uyu muhungu wa Perezida w’iki Gihugu atari guhanishwa igihano bise ko cyoroheje.

Babishingira ku kuba iyi mpanuka yahitanye mugenzi wabo, ikimara kuba, uyu muhungu wa Perezida wa Somalia yahunze Igihugu akongera kuhagaruka nyuma y’igihe aje kwitaba urukiko.

Perezida wa Somalia aherutse kuvuga ko umuhungu we atigeze ahunga ndetse ko yamugiriye inama yo gusubira Istanbul ngo yiregure ku byo aregwa byose.

Turkey ifitanye umubano mwiza na Somalia kuva muri 2011 aho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse bafite n’ikigo cya gisirikare gitanga imyitozo ku basirikare n’abapolisi muri Somalia.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 3 =

Previous Post

Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Next Post

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
20/10/2025
0

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara...

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Tshisekedi yavuze icyo abona cyazanira amahoro Congo

by radiotv10
20/10/2025
0

Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko afite ubushake bwo...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.