Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA
0
Umuhungu wa Perezida wa Somalia yahamijwe kwicira umumotari mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwo muri Turkey rwahamije Mohammed Hassan Sheikh Mohamoud usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Somalia, icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake umugabo wakoraga akazi ko gutwara ibintu kuri moto.

Ni icyaha cyabereye muri Instanbul muri Turkey ubwo umuhungu wa Perezida wa Somalia yari atwaye imodoka akagonga uwo mumotari bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwategetse ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 n’igice, icyakora ngo icyo gifungo ntazagikora kuko yatanze amande ya 910 USD.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza n’abaharanira inyungu z’abatwara moto muri Turkey bavuga ko urukiko rwabogamye ndetse ngo biteguye kujuririra iki cyemezo.

Bashinja Leta ya Turkey umubano wihariye na Somalia, bakavuga ko iyo bitaba ibyo uyu muhungu wa Perezida w’iki Gihugu atari guhanishwa igihano bise ko cyoroheje.

Babishingira ku kuba iyi mpanuka yahitanye mugenzi wabo, ikimara kuba, uyu muhungu wa Perezida wa Somalia yahunze Igihugu akongera kuhagaruka nyuma y’igihe aje kwitaba urukiko.

Perezida wa Somalia aherutse kuvuga ko umuhungu we atigeze ahunga ndetse ko yamugiriye inama yo gusubira Istanbul ngo yiregure ku byo aregwa byose.

Turkey ifitanye umubano mwiza na Somalia kuva muri 2011 aho ikora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse bafite n’ikigo cya gisirikare gitanga imyitozo ku basirikare n’abapolisi muri Somalia.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 8 =

Previous Post

Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Next Post

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

M23 yavuze icyo igiye gukora nyuma y’uko hari abakomando bayo bivuganywe na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.