Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko Afurika idakwiye gukomeza kubonerwa mu ndorerwamo y’ibyago

radiotv10by radiotv10
18/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida Kagame yongeye kuvuga ko Afurika idakwiye gukomeza kubonerwa mu ndorerwamo y’ibyago
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko bimwe mu Bihugu n’Imiryango mpuzamahanga ikwiye guhindura imyumvire ntibahore babona Umugabane wa Afurika nk’uw’ibyago, ahubwo ko ari uw’amahirwe menshi, bityo n’Ibihugu byawo bikwiye kuyabyaza umusaruro.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganira yatangiye i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu Ihuriro Mpuzamahanga rya World Economic Forum, cyagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bagomba guhindura imyumvire bakareka gufata umugabane wa Afurika nk’ahantu hari ibyago byinshi by’igihombo.

Yavuze ko uyu Mugabane ufite amahirwe menshi mu nzego zose, bityo n’Ibihugu byawo bikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ryawo.

Yagize ati “Tuvuga ubuhinzi n’uburyo bwo gutunganya umusaruro wabwo, tuvuga kandi uburyo bwo gukora ibikoresho byo kwa muganga, tukavuga gutwara abantu n’ibicuruzwa. Ndatekereza ko ibi ari ingenzi cyane.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya amasezerano.

Ati “Mu Rwanda tugerageza gukora ibyo dusabwa kugira ngo Abanyafurika baze mu Rwanda nta nzitizi. Tworoheje imitangire ya viza, ubu umuntu wese uje mu Rwanda ahabwa viza ari uko ahageze, cyeretse ku bantu bafite ibibazo, ibyo bikemurwa mu bundi buryo.

Ndetse turi no gukora kuri izi ngingo z’ingenzi, urugero ni mu gukora ibikoresho byo kwa muganga. Duherutse gutangiza ubufatanye na BioNTech. Kandi turashima Banki Nyafurika y’iterambere yashyizeho ikigo nyafurika ku ikoranabuhanga mu buvuzi, kinafite ishami i Kigali.”

Aya amasezerano y’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika yasinyiwe i Kigali muri 2018, yatangiye kugeragerezwa mu Bihugu binyuranye kuva muri 2020, ndetse u Rwanda rukaba na rwo rwarinjiye muri iri gerageza muri 2021.

Perezida Kagame yasabye Ibihugu bya Afurika gutangira gushyiraho imirongo yorohereza Isoko rusange rya Afurika
Ni ikiganiro cyarimo na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo

David NZABONIMPA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza yateye intambwe iyiganisha ku ntsinzi

Next Post

Andi mafoto y’Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse y’urugamba rw’amasasu no kurwanisha umubiri

Related Posts

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Former Minister of Finance Emmanuel Ndindabahizi, who served only three months in the transitional government, has passed away in Benin...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

IZIHERUKA

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence
MU RWANDA

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

by radiotv10
13/10/2025
0

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi mafoto y’Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse y’urugamba rw’amasasu no kurwanisha umubiri

Andi mafoto y’Abasirikare ba RDF basoje imyitozo ihanitse y'urugamba rw'amasasu no kurwanisha umubiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.