Perezida Kagame yongeye kuvuga ko Afurika idakwiye gukomeza kubonerwa mu ndorerwamo y’ibyago

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko bimwe mu Bihugu n’Imiryango mpuzamahanga ikwiye guhindura imyumvire ntibahore babona Umugabane wa Afurika nk’uw’ibyago, ahubwo ko ari uw’amahirwe menshi, bityo n’Ibihugu byawo bikwiye kuyabyaza umusaruro.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganira yatangiye i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 mu Ihuriro Mpuzamahanga rya World Economic Forum, cyagarukaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bagomba guhindura imyumvire bakareka gufata umugabane wa Afurika nk’ahantu hari ibyago byinshi by’igihombo.

Yavuze ko uyu Mugabane ufite amahirwe menshi mu nzego zose, bityo n’Ibihugu byawo bikwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ryawo.

Yagize ati “Tuvuga ubuhinzi n’uburyo bwo gutunganya umusaruro wabwo, tuvuga kandi uburyo bwo gukora ibikoresho byo kwa muganga, tukavuga gutwara abantu n’ibicuruzwa. Ndatekereza ko ibi ari ingenzi cyane.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya amasezerano.

Ati “Mu Rwanda tugerageza gukora ibyo dusabwa kugira ngo Abanyafurika baze mu Rwanda nta nzitizi. Tworoheje imitangire ya viza, ubu umuntu wese uje mu Rwanda ahabwa viza ari uko ahageze, cyeretse ku bantu bafite ibibazo, ibyo bikemurwa mu bundi buryo.

Ndetse turi no gukora kuri izi ngingo z’ingenzi, urugero ni mu gukora ibikoresho byo kwa muganga. Duherutse gutangiza ubufatanye na BioNTech. Kandi turashima Banki Nyafurika y’iterambere yashyizeho ikigo nyafurika ku ikoranabuhanga mu buvuzi, kinafite ishami i Kigali.”

Aya amasezerano y’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika yasinyiwe i Kigali muri 2018, yatangiye kugeragerezwa mu Bihugu binyuranye kuva muri 2020, ndetse u Rwanda rukaba na rwo rwarinjiye muri iri gerageza muri 2021.

Perezida Kagame yasabye Ibihugu bya Afurika gutangira gushyiraho imirongo yorohereza Isoko rusange rya Afurika
Ni ikiganiro cyarimo na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo

David NZABONIMPA
RADIOTV10 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru